× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma y’uko Apotre Masasu yise abahanzi ba Gospel inzererezi, Israel Mbonyi nawe agize icyo avuga ku idini

Category: Artists  »  February 2023 »  Bishop Agabus Mfitubwoba

Nyuma y'uko Apotre Masasu yise abahanzi ba Gospel inzererezi, Israel Mbonyi nawe agize icyo avuga ku idini

Mu myaka yashize, Apostle Masasu uyobora Restoration Church yatangaje ko abahanzi benshi ba Gospel ari inzererezi kuko batagira aho basengera. Icyo gihe yanavuze ko bibaye byiza umuziki wa Gospel wahagarikwa imyaka itanu.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter kuri uyu wa 23 Gashyantare 2023, Israel Mbonyi yagize ati "Idini riramugaza, Idini Ririca, Idini riyobya abakirisitu kandi ’riyobya’ Imitima y’abantu. Ni mureke Twigishe “Imana” twigishe kwihana Ibyaha, Tuvuge iby’Ibyijuru n’ibyururutsa Imitima, tureke kwigisha amahame y’Idini".

Luc Karekezi Ndayishimiye yasubije Mbonyi ati "What do you mean by "idini" brother Mbonyi? Icyo nabonye n’uko definitions ziri mu bwenge bw’abantu atari zimwe!". Uwitwa Mene Siraki ati "Mbonyi aka kantu ndakagushishuye ujye kurega kuri RIB ndi taba, reka mpite nkohereza pasteri w’iwacu muri Canada".

Sabayesu Uwayo yavuze ko kugira idini ari ngombwa, ati "Hhh ubwo bakwatse 1/10 mu yo wakuye muri BK ARENA none uratangiye!! We need family like amadini". Undi ati "Nukuri pe si ndi umunyamadini ariko aho turemeranya kabisa, hari abantu babaye imbata y’amadini".

Binyuze ku ihuriro All Gospel Today, Didace Niyifasha yagize ati "Uyu musore se yagize ikihe kibazo mu idini yiwe? Hari ibintu 3 "bitegetswe" kuba akarango utahunga: Kugira igihugu, Kugira umuryango no Kugira idini. Ibi wabyanga wabyemera utegetswe kubigira kandi ugaterwa ishema nabyo, Kandi bikaguha umurongo wabishaka utabishaka".

Israel Mbonyi watangaje ko "Idini riyobya abakirisitu kandi riyobya Imitima y’abantu", ni umukristo mu Itorero [Idini] Evangelical Restoration Church riyoborwa na Apostle Masasu Yoshuwa Ndagijimana. Ni itorero ribarizwamo abandi bahanzi b’ibyamamare muri Gospel nka Gaby Kamanzi, Patient Bizimana, Christian Irimbere, Liliane Kabaganza, Nelson Mucyo, Arsene Tuyi, n’abandi.

Nyuma yo kubona ubu butumwa bwa Israel Mbonyi, Paradise.rw yahise yibuka ko uyu muhanzi abarizwa muri Restoration Church, bityo dushaka kwibutsa abasomyi bacu icyo Apostle Masasu yaba yarigeze kuvuga ku bahanzi baramya Imana.

Wibuke ko Israel Mbonyi ari icyamamare bityo ibyo atangaza byose biba bikwiriye gusesengurwa no kugezwa ku bakunzi ba Gospel na cyane ko magingo aya ni we nimero ya mbere mu bahanzi ba Gospel mu Rwanda ndetse aherutse guhiga abandi bose muri Afrika mu bihembo RSW Awards.

Mu mwaka wa 2016, Apostle Masasu yatangaje ko umuziki wa Gospel ukwiriye guhagarikwa nk’imyaka itanu bitewe n’uko abenshi mu bawukora ari inzererezi. Aha yavugaga ko batangira amadini babarizwamo. Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Masasu yavuze ko umuziki wa Gospel urimo gutera imbere, ariko anagaragaza impugenge afite kuri wo.

Ati "Kugeza ubu ngubu (umuziki wa Gospel) ubona hari Improvement gusa ikibazo mfite ni kimwe ni uko abazamuka b’abaririmbyi, Spiritual purity (Uko bitwara mu Mana) yabo iracyari poor (irakennye), ni abasitari b’isi bambaye Kristo bamwe.

So, binteye impungenge kuko iyo ubona umuririmbyi wa Gospel agomba kwambara nk’uw’isi bitwara nk’uw’isi no kuvuga nk’uw’isi rimwe na rimwe usanga ari igipagani basize Kristo n’amagambo ya Bibiliya I don’t believe that ntabwo mbyemera rwose.

Cyangwa se ukabona wa mukristo waririmbaga abaye nk’umusitari wundi ntafatika ntaragirwa ntagira aho abarizwa muhura mu muhanda, ntasenga mu masengesho yo kwiyiriza ubusa n’ayo kurya, ukabona ni nk’aho ari inzererezi.

Si mvuze ko ari bose ariko standard ya spirituality iracyari very very low kuri njyewe. Hari hakwiye guhagarikwa byaba bishoboka imizika nk’imyaka itanu bakabanza bakarerwa hanyuma bakabarekura maze baga shining bakanyeganyeza isi ariko batinya Imana mu mitima yabo mu buryo bukomeye.

(Umuhanzi) ari mu rugo ntabwo yabura gufashwa n’ibiva mu rugo ariko adafatika, n’uwashaka kumufasha se yamufasha amusanze mu muhanda? Mbwira wowe ni bangahe uzi, umushumba wabo yatangira ubuhamya ngo uyu ndamufite ni bacye ni inzererezi abenshi".

Ibyo Israel Mbonyi yatangaje ku Idini, birashoboka ko ntaho bihuriye n’Idini abarizwamo, gusa bivugwa ko mu bihe bya kera higeze kubamo agatotsi hagati ye n’Idini ye. Birashoboka ko ikibazo cyari gihari cyakemutse cyangwa bikaba ari ibinyoma. Tuzakomeza gushaka uyu muramyi tubiganireho.

Israel Mbonyi atangaje ibi nyuma y’iminsi micye ageze mu Rwanda akubutse muri Australia aho yamaze ukwezi kurenga mu ivugabutumwa yari yatumiwemo na Rise and Shine World Ministries.

Ni nyuma kandi yo gukora amateka akaba umuhanzi wa mbere wujuje BK Arena mu gitaramo cyo kuri Noheli, 2022 aho yakuye ibyishimo bisendereye umutima ku bw’ibihe byiza byo kuramya Imana, ndetse ahakura n’amafaranga atari macye.

Paradise ifite amakuru avuga ko yahasaruye agera kuri Miliyoni 50 Frw, ubwo uyatangiye 1/10 watanga Miliyoni 5 Frw kwa Pasiteri.

Ku rundi ruhande ariko ibyo Mbonyi yatangaje ku Idini ashobora kuba adakomeje ahubwo akaba ari ukuryoshya ibiganiro hagati ye n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga nk’uko akunze kubikora kenshi. Yigeze kwandika ati "Okey, Intego yambere muri Uyu mwaka n’ukumera Ubwanwa (ahita aseka)".

Aherutse gusabana n’abamukurikira, ababaza uko biba bimeze mu kabyiniro. Ati "Sinari nagera muri night club, ubundi haberamo ibiki". Kuwa 09.02.2023 mu gutebya kwinshi yaragize ati "Amafranga iyo utayariye agera aho akakurya. None rero Genda Urye Amanyagwa (ahita aseka)".

Icyakora ashobora no kuba akomeje, kuko mu byo atangaza ananyuzamo impuguro z’uko afata ibintu. Yigeze kwandika ati "Muri Mariko 2, Yesu yakijije Umugabo Wari warabaye PARARIZE kubera inshuti ze zagize kwizera zimunyuza hejuru y’igisenge zimugeza kuri Yesu. Urakagira Inshuti nziza".

Kuwa 20.02.2023 yaranditse ati "Numara kurya ugahaga, ukamara kūbaka amazu meza ukayabamo, inka zawe n’imikumbi yawe, n’ifeza zawe n’izahabu zawe n’ibyo ufite byose bikaba bigwiriye,uzirinde umutima wawe we kwishyira hejuru, ngo wibagirwe Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa".

Apotre Masasu yigeze kubabazwa n’imyitwarire y’abahanzi

Ubutumwa bwa Israel Mbonyi

Israel Mbonyi afatwa nka nimero ya mbere mu bahanzi ba Gospel mu Rwanda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.