Umwe mu bahanzikazi bafashe ibendera rya Gospel mu gihugu cy’ u Burundi, Daniella Koze aje mu ndirimbo idasanzwe yise "Save the Date".
lyi ndirimbo yatumye benshi bibaza ese ni ’Save the date’ imenyerewe mu bijyanye n’ubukwe ? Gusa mu by’ukuri wakibwira bimwe iyi Save the date ye yerekana umukobwa n’umuhungu, uretse ko utamenya umuhungu uwo ari we. Kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024 byarangiye ya Save the date ari indirimbo nshya yagiye hanze mu masaha macye ashize.
Daniella Koze ni umuramyi w’umuhanga cyane ufite inkomoko mu gihugu cy’u Burundi akaba aherutse gushyira ku mugaragaro indirimbo ze ubwo hakorwaga flash ziriho indirimbo ze ndetse kikaba ari igikorwa kitabiriwe. Ni igikorwa yari yarise "Umutima".
Daniella Irakoze Ella [Daniella Koze] wavukiye i Bujumbura mu Bwiza, avuka mu muryango w’abana 8 ariko basigaye ari 7 akaba ari uwa 3 muri bo. Daniella asengera mu itorero rya Adonai Revival church Karama.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Paradise, umuhanzikazi Daniella Koze uri gutigisa u Burundi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yabajijwe uburyo kuririmba byaje, niba yarabitangiye ari umwana cyangwa byaramujemo akuze, asubiza agira ati:
"Nakuze mbikunda ndirimba muri sunday school nca ndabigumamwo uko niko natangiye kwinjira muri studio muri 2018, ariko natangiye gusohora indirimbo ku mugaragaro muri 2021. Ubu maze gukora indirimbo 5 ziwanje niyandikiye".
Yunzemo ati: "Nk’umuhanzi nifuza kugera kure nshako kuba international cyane cyane indirimbo zanjye nifuza ko zihindura imitima ya benshi kandi abantu batarakizwa nobabwira ko Yesu abakunda bamwegere ni umunyabuntu yiteze kubagirira neza".
lyi ndirimbo nshya Save the date ya Daniella Koze igiye hanze nyuma y’indi iherutse yise "Unyibuke"
Benshi bari beketse ko Koze agiye gukora ubukwe
Daniella Koze ahagaze neza mu muziki wa Gospel i Burundi