× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

‘Ni Yo Ndirimbo’ ya Meddy na Adrien Misigaro izaba ivuga ku buzima bwe (Si igihuha noneho)

Category: Artists  »  January 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

‘Ni Yo Ndirimbo' ya Meddy na Adrien Misigaro izaba ivuga ku buzima bwe (Si igihuha noneho)

Ngabo Jobert Médard wamenyekanye nka Meddy mu muziki, nyuma y’igihe kitari gito ateguje abakunzi indirimbo nshya yo kuramya no guhimbaza Imana yakoranye na Adrien Misigaro, noneho yahamije ko izasohoka mu gihe abantu bari batangiye kuvuga ko ari igihuha.

Impamvu iyi ndirimbo bayitaga igihuha kandi ari Meddy ubwe wabyishyiriye hanze, ni ukubera indirimbo yitwa Blessed yasezeranyije abakunzi be ariko ikaba itarasohoka. Imyaka iragera muri ibiri abantu bategeteje ko isohoka.

Ibi wabibona ugiye kuri YouTube ukandikamo Blessed by Meddy. Abantu benshi bagiye bashyiraho ama beats n’izindi ndirimbo bahaye izina Blessed by Meddy. Bamwe barenzagaho ko yayikorewe mu buryo bw’amajwi na producer Lick Lick.

Iyi ndirimbo Blessed byavugwaga ko izasohoka vuba, mu gihe abantu bagitegereje babona asohoye Grateful mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2023. Iki gihe bagize ngo nyuma yayo arahita asohora Blessed nk’uko yabigenje nyuma y’ubukwe bwe agikora iz’isi.

Icyo gihe yasohoye My Vow hashize amezi abiri gusa asohora Queen of Sheba. Kugeza ubu hari hashize umwaka urenga nta gihangano ke abakunzi be babona.

‘Ni Yo Ndirimbo’ agiye gusohora yayikoranye na Adrien Misigaro. Ubu izina ryayo ryamenyekanye kuko abenshi bari bazi ko yitwa Blessed. Ni nyuma yuko ashyize hanze akavidewo karimo beat na we ari kugendana na Adrien Misigaro abantu bagatangira gukekeranya.

Gusa amakuru ahari, ni uko Meddy na Adrien Misigaro barangije gukora amajwi y’indirimbo nshya igisigaye akaba ari ukuyisohora. Meddy ubwe yivugiye ko mu gihe runaka irajya hanze.

Byari biteganyijwe ko Meddy na Adrien Misigaro bazasohora iyi ndirimbo mu mpera z’umwaka wa 2023. Amakuru ava mu basesengura ibijyanye n’imyidagaduro bavuze ko impamvu bitabaye ari uko The Ben inshuti ye yari yasohoye indirimbo. Ngo yifuzaga ko ibanza kugera kure bityo ntizagongane n’iye. Gusa iyo ibintu bitavuzwe na nyirubwite kubyizera uko byavuzwe ijana ku ijana aba ari ikosa.

‘Ni Yo Ndirimbo’ igiye gusohoka nk’ibisanzwe ni indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana ariko izaba igaruka ku buzima butandukanye Meddy yanyuzemo kugera ubwo aboneye agakiza. Ni nyuma y’igihe atangaje ko inzozi yarose aganira na Yesu ari zo zamuteye guhindura ikerekezo bikarangira akijijwe.

Ni indirimbo itegerejwe n’abantu hafi ya bose mu bakunda umuziki, kuko abantu bakundaga Meddy akiririmba iz’Isi na n’ubu baracyamukunda, ukongeraho n’abandi bakunzi be bakunda izi ndirimbo yiyeguriye gukora.

Adrien Misigaro we asanzwe akunzwe cyane ariko wavuga ko ari ku ruhande rumwe rw’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Meddy ni we muhanzi mu Rwanda wabashije kurenza miliyoni y’abamukurikira kuri channel ya YouTube, ibi bikaba bigaragaza uburyo akunzwe ku rwego rwo hejuru, bivuze ko indirimbo izaba hagati ye na Adrien Misigaro izagera kure hashoboka.

Iyi izaba ari indirimbo ya kabiri aba bahanzi bakoranye kuko iya mbere yitwa Ntacyo Nzaba ari yo bahereyeho, ubu imyaka ishize ikaba ibarirwa muri irindwi.

Ni indirimbo yagize umusaruro ukomeye cyane ku mpande zombi, kuko yatumye izina ryabo rizamuka cyane cyane ku ruhande rwa Adrien Misigaro kuko Meddy we yari afite andi ma hits. Ni ubwa mbere indirimbo Adrien Misigaro arimo yari igeze ku rwego nka ruriya.

Iyi ndirimbo ya kabiri bivugwa ko yatunganyijwe na Producer umaze igihe kitari gito mu mwuga, Producer Lick Lick wakoranye na Meddy kuva kera. Amashusho yayo amwe yafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Meddy yongeye gukorana indirimbo na Adrien Misigaro

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.