Iyi baruwa yanditswe n’uwanyujije ubutumwa bwe kuri Radio Rwanda mu kiganiro Amahumbezi, ubu butumwa bwe bukaba buri kuri Paji ya Facebook ya Radio Rwanda.
"Ndi umugabo, ndi mushya mu rugo kuko maze umwaka n’igice nubatse. Ikinteye kubandikira ni uko nkeneye kumva ibitekerezo byanyu ku kibazo mfite.
Mu rugo rwanjye iyo ngiranye akabazo akariko kose n’umugore wanjye cyangwa se nkagira ibintu by’imishinga nganiriye n’umugore wanjye, mbega bya bintu abashakanye bapanga, njya kumva nkumva databukwe-SE w’umugore wanjye ampamagaye angira inama kuri icyo kintu cyangwa angira inama ku kibazo mba nagiranye n’umugore wanjye.
Ibi ntibinshimisha na gake, nabaza umugore wanjye impamvu yihutira kubwira Se ibibazo byose bitureba ,akambwira ko nta kibazo abibonamo kuko Se atari rubanda.
Umunsi narakaye nkabona ko bikabije cyane, n’igihe twiyemeje gufata inguzanyo nko twubake inzu, databukwe akaza kudusura aje kugira inama y’uko ngo ayo mafranga nayashora mu bucuruzi,nabyanga umugore wanjye akandakarira ngo sinumvira SE!
Ni gute nabwira databukwe ko ibyo akora bitanshimisha,kuko umugore naramwihanije ariko birangira nubundi abibwiye SE? ese njye nkora ibintu ntabibwiye umugore wanjye kugira ngo tutagirana kibazo? Ko njye mfite data, ko we ntamubwira ibirebana n’urugo rwanjye ni uko ntazi ubwenge se? mungire inama, murakoze".