Umuvugabutumwa akaba n’umuramyi, Appolinaire Nshuti, yashyize hanze indirimbo y’ubukwe ihamya imirimo Imana yamukoreye.
Ntibimenyerewe mu Rwanda gukorera umukunzi wawe indirimbo (Video) ku munsi y’ubukwe , ariko bamwe mu bahanzi bagiye bakora ikibashimisha mu kwereka abakunzi babo ko bishimiye kubaka umuryango.
Mu bihugu byo hanze tujya tubona uburyo abahazi bakomeye bakora ibitaramo ku munsi y’ubukwe ndetse abandi bagakorera abakunzi babo indirimbo (Video) igasohokana amashusho y’ubukwe nk’ikintu cy’urwibutso.
Umuvugabutukmwe akaba n’Umuramyi Appolinaire Nshuti nawe ni umwe mu baciye agahigo ko gushyira ahagaragara indirimbo ivuga ku bwe n’umufasha we.
Iyi ndirimbo yise "Warabikoze" ikimara kujya ahagaragara yakunzwe n’abatari bake maze bamwe batangira gushima Imana kubw’ imirimo yakoze
Appolinaire yatangarije Paradise.rw ko yashimye Imana ku byiza Imana yakoze, yagize ati "Ubu nahinduriwe Izina, Sinkiri Siribateri, Warakoze Mana)".
Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’ukwezi n’igice akoze ubukwe n’umukunzi we Umurerwa Jenny wari usanzwe yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubukwe bwabo bwabaye ku itariki 4/3/ 2023. Bwitabiriwe n’ibyabmamare bitandukanye birimo Ben ubarizwa mu itsinda Ben&Chance, ndetse n’abandi barimo Aline Gahongayire.
Bakoze ubukwe buryoheye ijisho
’Warabikoze’ ni indirimbo Nshuti akoze mu gushima Imana yamukoreye ubukwe
Ubukwe bwabo bwari igitaramo gikomeye
Kanda hano wirebere WARABIKOZE ya Appolinaire
Be blessed