Ubutumwa bwa Apostle Dr Paull Gitwaza muri uku kwezi kwa Kamena: Shalom, Mbifurije ukwezi kwiza kwa Kamena kuzababere ukwezi ko KWIZERA.
Turashima Imana kubwo kuturinda ikaba mu ruhande rwacu amezi ashize, tukaba tubashije gutangira ukundi kwezi turi bazima. Ndakwifuriza kuba umuhamya wo kwizera Uwiteka ahembure Kwizera kwawe muri uku kwezi.
Muri ibi bihe kwizera kwa benshyi kwarashize isi iri guca mu bihe bugoye abantu benshi kwizera kwabo kwagabanutse. Ndasenga ngo Kwizera kwawe kube kuzima icyo wizeye kibe ube umuhamya wibyo wizeye.
Uzemerere Uwiteka ategeke ibyiyumviro byawe ugendere mu bushake bw’Imana Ijambo ry’Imana ni yo soko yo kwizera kwacu. Uwiteka aguhe kuba umutsinzi kwizera kukwinjize mu bitangaza n’ibimenyetso, usingire imigisha yawe, iy’umuryango wawe, igihugu cyawe, ndetse n’itorero ryawe.
– Ndatura Kwizera gutanga ubuhamya bwiza
– Ndatura ko Ijambo ry’Imana ariryo soko yo kwizera rigwira iwawe
– Ndatura Kwizera kuzana ibitangaza mu buzima bwawe
– Ndatura guhabwa Kumvira kugeza ku rwego rwo hejuru rwo kwizera
Imana yumve gusenga kwawe. Muri uku kwezi ibyo uzakora byose uzahagarare mu kwizera, Uwiteka azihutisha ibyawe. Ndabakunda Uwiteka abahe umugisha.