Abavugabutumwa batandukanye bo mu rw’imisozi igihugu bakunze kuvuga ku bubyutse, bahuriza ku kuba buzatangirira mu Rwanda bugakwira ku Isi.
Amakuru y’uko ububyutse buzatangirira i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda, yahishuwe n’Umuyobozi w’abanyeshuri b’aba Methodiste (AJEMEL) muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Niyomugabo Felecien, mu kiganiro yagiranye na Paradise.
Niyomugabo Felecien, mu kiganiro na Paradise.rw, yahishuye ko muri UR Huye ari ho hazava ikibatsi cy’ububyutse buzakwira u Rwanda, Africa kugera ku isi, bityo ni igihe cyo kwakira ububyutse no kubugeza ku Isi.
Ati: "Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye tubibutse ko ari ho Imana yasezeranije ko hazava ikibatsi cy’ububyutse buzakwira u Rwanda, Africa kugera ku isi hose. Rero ni igihe cyacu ngo twakire ububyutse tubukwize aho hose Imana yasezeranije ko buzagera".
Yatangaje ibi ubwo bari basoje igiterane cyateguwe na AJEMEL. Ni igiterane cyatangiye tariki 02 Ukuboza ndetse gikomeza no ku cyumweru tariki 03 Ukuboza 2023. Cyabereye ku kibuga cy’iyi Kaminuza nkuru y’u Rwanda ahazwi nko kuri stadium.
Abitabiriye iki giterane bahimbaje Imana mu ndirimbo z’abaririmbyi nka True Promises, Shalom Worship team, Korali La Bonne Nouvelle, Korali Bethel na Korali Enihakore. Pastor Bizimana Seth n’umuvugabutumwa Pastor Rubare Elie ni bamwe mu bagabuye ijambo ry’Imana.
Niyomugabo Felecien Umuyobozi wa AJEMEL
Our God is powerful 🙏🏾
Byukuri ndashima Imana yo ikomeza kwagura imbago za AJEMEL Ur Huye mukomereze aho kdi mutere imbere ejo niheza cyane cyane ububyutse nibuganze kdi amahoro yamamare
Nukuri Imana nichimwe kubgiyiminsi myiza muri UR ubhndimana nibahezagize ugushaka kwayo