Itorero Méthodiste Libre mu Rwanda ririfuza kongera abashumba b’abagore muri uyu mwaka wa 2024.
Ubuyobozi bw’Itorero Méthodiste Libre mu Rwanda (EMLR) bwatangaje ko bugiye kongera umubare w’abashumba b’abagore mu rwego rwo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu nzego z’ubuyobozi bwaryo.
Nk’uko u Rwanda rwimakaje ihame ry’uburunganire no guteza imbere abagore, aho rwanateye intambwe rugashyira mu mategeko ko abagore bakwiye kugira 30% mu nzego zose zifatirwamo ibyemezo, Itorero EMLR naryo rigiye kongera umubare w’abashumba b’abagore.
Gusa amwe mu madini n’amatorero usanga inzego zifatirwamo ibyemezo zikihariwe n’abagabo ku kigero cyo hejuru. Umwepiskopi Mukuru w’itorero Église Méthodiste Libre au Rwanda, Kayinamura Samuel aherutse kuvuga ko bashaka ko abapasiteri b’abagore baba benshi. Yabigarutseho ubwo himikwaga abapasiteri bashya i Kibogora.
Yagize ati :"Twifuza ko n’abagore batera intambwe ikomeye kandi turakataje mwabonye ko mu bo twashyize mu bitegura kuzaba abapasiteri harimo abagore batanu. Uyu munsi twahaye ubupasiteri abagore babiri, twari dusanganywe n’abandi murumva ko turi gutera intambwe igana imbere”.
Mukahirwa Benithe wo mu murenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, ni umwe mu bagore babiri bahawe umurimo w’ubupasiteri. Yavuze ko agiye gukorera hamwe n’abakirisitu ba paruwasi ya Museke yaragijwe kugira ngo babashe kurehereza benshi kuri Yesu.
Ati “Ndabizeza ko nzakora uko nshoboye mbifashijwemo n’Imana tukazagira abakirisitu beza kandi bateye imbere”.
Itorero Methodiste Libre mu Rwanda risanzwe rigira uruhare mu iterambere ry’igihugu mu nzego zitandukanye. Rifite ibigo by’amashuri 26, birimo amashuri abanza 14 amashuri yisumbuye 11 na kaminuza imwe. Mu buvuzi rifite Ibitaro bya Kibogora, Ibigo Nderabuzima bitatu n’amavuriro mato ane.
Méthodiste Libre, ni itorero ryatangiye gukorera mu Rwanda mu 1942, rikaba ryubakiye ku ivugabutumwa, amajyambere rusange, uburezi, ubuvuzi, imibereho myiza no kwita ku batishoboye.
I Kibogora mu karere ka Nyamasheke aho iri torero ryatangiriye kuri ubu hari rihafite Ibitaro bya Kibogora biri ku rwego rwa kaminuza, rikanahagira Kaminuza ya Kibogora Polythenic ifite umwihariko mu kwigisha abaforomo n’ababyaza.
Iri torero rifite abayoboke barenga ibihumbi 46 babazizwa muri paruwasi 22, amashuri 106 y’ivugabutumwa, rikagira abashumba 59 barimo 8 bari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Eglise Méthodiste Libre igiye kongera umubare w’abashumba b’abagore