Abazi amateka ya Gospel y’u Rwanda bashobora guhita bibuka intambara y’ibinyejana yadutse mu byatambutse ituma bamwe mu bahanzi bakuru nka Alexis Dusabe baparika umuziki bagenda gake.
Gospel yo hambere yaranzwe n’ubushobozi buke mu bahanzi, ama kaseti (cassette) na za CD zitagurwa, ibitaramo bititabirwa, abaterankunka bataboneka, n’abashoramari muri Gospel bataraboneka.
Iyi Gospel yari agashitsi n’akarwa k’ubukene kugeza aho bamwe mu bahanzi bari bashoboye ndetse bari barubatse amazina aremereye nka Mani Martin bayiyoba bakigira muri Secular Music.
Alexis Dusabe wari ukunzwe icyo gihe n’abandi barimo Richard Nick Ngendahayo, Aimé Uwimana, Tonzi, Gaby Kamanzi, n’amatsinda nka Rehoboth Music n’abandi benshi bo biyemeje kutadohoka ku ntego yo gukomeza kuririmba Gospel.
Uko iminsi yahitaga ni nako iterambere ryakomezaga kugenda rigaragara aho za studio zatangiye gutera imbere bamwe batangira kutongera kuyoboka studio ya Uwimana (Muhima) yafatiraga icyarimwe amajwi.
Batangiye kujya mu ma studio afata ijwi ku rindi anakosora amakosa amwe n’amwe. Icyo gihe iyi studio yarihenze cyane ndetse nyirayo atindana ibihangano kuko yakoraga akazi kibanze ibisigaye bikajya gutunganyirizwa muri Canada.
Aaron Niyutunga yazamuye abahanzi bakomeye ndetse anakora ama Album menshi yanditse amazina. Muriyo twavuga nka Album y’Itsinda ry’aba Sowers, Umuyoboro ya Alexis Dusabe, Regeneration ya Apotre Apolinaire, Rehoboth Ministry, Bahati Alphonse n’abandi ....
Iyi Generation twise 4 muri iki gitaramo isobanura abahanzi bakuru muri iki gitaramo uko ari bane, Alexis Dusabe, Aimé Uwimana, Apotre Habonimana Apolinaire na David Ndumimana wakuriye ku birenge bye nubwo yaje gutangira kwikorana nyuma yaho gake.
Generation 1 akaba ari Prosper Nkomezi umuhanzi ukunzwe mu b’ubu
Ajya gukaraga iyi mibare 4 kuri 1, bamwe batekereje ko hazamo amakimbirane ya za jenerasiyo abandi bati ’umuziki we yawurengeje imbibi’ ndetse anashaka gukorana n’abahanzi bakuru. Ibintu abantu benshi baha amahirwe yo kwitabirwa ndetse bikagenda neza abandi bati ’uyu mugoroba ushobora kurangwa na karahanyuze za Gospel kubera abahanzi bazwi cyera.
Paradise.rw natwe turahabaye tuzasesengurira amakuru y’iki gitaramo nyuma yacyo ndetse mu buryo burambuye.
East Africa Gospel Festival yateguwe na Alex Dusabe iraba kuri iki Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023 muri Camp Kigali. Kwinjira ni ukugura itike ya 5,000 Frw mu myanya isanzwe; 10,000 Frw muri VIP, na 20,000 Frw muri VVIP.
Amatike ari kuboneka mu bice bitandukanye muri Kigali nko kuri Simba Supermarkets zose, Camelia zose, Lamane zose ndetse no muri Car Free Zone. Hamagara: 0788880901 bakugezeho itike. Ushobora no kugura itike kuri interineti utiriwe uva mu rugo. Kanda HANO ugure itike.
Harabura amasaha abarirwa ku ntoki hakaba igitaramo gikomeye cya Alex Dusabe
UBWO APOTRE APOLLINAIRE NA DAVID NDUWIMANA BARI BAGEZE I KIGALI