Umuhanzi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza lmana, Niyomukesha Christine Mabosi wamenyekanye ku izina rya Mabosi akoresha nk’umuhanzi, yashyize hanze indirimbo yise "Itaranto".
Uyu muramyi Mabosi wavukiye mu karere ka Gasabo, mu muryango w’abana batatu akaba ari we mfura ndetse usengera mu itorero bita Intumwa z’ububyutse rikorera i Masoro, ku wa 31 Werugwe 2024 kuri Pasika ubwo benshi bizihizaga izuka ry’Umukiza Yesu ni bwo nawe yashyize hanze indirimbo yise "Itaranto".
Itaranto ni indirimbo nziza cyane irimo amagambo meza ndetse n’ amajwi meza cyane amajwi yayo yakozwe na Elyse Pro naho amashusho atunganywa na Fremoshot.
Mu kiganiro na Paradise, Mabosi yabajijwe igihe yatangiriye kuririmba asubiza agira ati:"Natangiye kuririmba ndi umwana muto kuko natangiriye muri Sunday school ariko kuririmba nk’umuhanzi byatangiye mu 2020 mu Ukuboza kuko ni bwo nasohoye indirimbo ya mbere yitwa "Urukundo wankunze".
"Kuririmba kuva ndi muto narabikundaga kuko nakuze mvuga ko nzaba umuhanzi kwa kundi ubaza utwana ngo uzaba iki?". Ati "Intego yanjye nk’umuhanzi ni ukugeza ubutumwa kure hashoboka kugira ngo itaranto Imana yampaye yo kuririmba nyibyazemo itaranto nyinshi nzabone iminyago nzashyikiriza Yesu"
Mu kibazo cy’amatsiko ubwo Paradise yamubazaga uko yiyumvise ubwo yabonaga indirimbo ye "Dufite lmana" ikunzwe cyane ndetse inakurikiranwa cyane hirya no hino maze agira ati: "Dufite Imana numvaga wenda hari ukuntu nziyumva wenda nkajya ngendera mu bicu ariko wapi, gusa nshima Imana ko icyo yanshyizemo cyagize icyo kimara nkurikije feedback mbona gusa narishimye ".
Si ibyo gusa kandi yabajijwe n’ibijyane n’igitaramo niba cyaba gihari maze agira ati:"Igitaramo ntagihari hafi ariko nabyo mba mbitekereza ".
Tubibutse ko uyu muramyi afite na filime yitwa "Dufite Imana" yitiriye indirimbo ye yakunzwe cyane, ikaba ica kuri channel yitwa Big Family Tv. Ni filime yandikwa ikanayoborwa n’uwitwa Tuyishime Jean Claude bakunze kwita T.Claude.
Mabosi yagize ati: "Twaricaye turavuga dukore filime yitwa Dufite Imana kandi sound truck ibe Dufite Imana dutange message (ubutumwa) no muri filime kandi ubutumwa buzagera kure tubwire abihebye, abababaye ko Dufite Imana ishobora byose ntayandi marira".
Mabosi yinjiye muri sinema mu bihe bishize