Ndayizera Emmanuel ni umusore ukiri muto uzwi ku izina rya MC Kanyarwanda ukomoka mu karere ka Gicumbi ahazwi nk’ i Byumba.
Kuri uyu 13 Weugwe 2024 nibwo MC Kanyarwanda wiga amategeko mu mwaka wa mbere wa Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami rya Huye yashyize hanze igihangano cya mbere yahuriyemo n’uwitwa Yven Mugisha "Curanga". Ni indirimbo nziza imirimo n’ibitangaza lmana igenda ikora.
Mu buzima busanzwe uyu musore asanzwe ari umushyushyarugamba, umutahira, umwanditsi w’indirimbo, umusizi ndetse n’umwanditsi w’inkuru ngufi.
Muri iyi ndirimbo ye ya mbere "Curanga" atangira agira bati: "Cyo curanga inanga nanjye nkore ku mirya ibitangaza ukora ntabwo ari byo kuzimya nari nihebye Mwami umparurira amayira ntiwemeye ko mpogora umpanagura amarira (2)
Afurika yose ndetse na Amerika, Uburayi na Aziya baragusingiza isi yose iravuga izina ryawe bakwita uhoraho kuko ibyawe bitazavaho urinyiringabo urinyiribihe umwami usumba abandi niho mbonye ubwihisho".
Akomeza agira ati: "Waramvuguruye waranshyigikiye Mc kanyarwanda nukuri uramfite iwawe birashoboka undinde ntunsige mumpe rugari nanjye uwo mwami musingize niwowe umbera intwaro igicuku kinishye abari mu bikari ntabwo bazi ibyibihe. Nanyuze henshi cyane Mwami mumayira atandukanye nasanze izina ryawe ruvugwa kubera ibitangaza ukora nasanze izina ryawe rivugwa kubera ibitangaza ukora".
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, MC Kanyarwanda ubwo yabazwaga igihe impano yo kuririmba yaba yaratangiriye yasubije agira ati: "Byatangiye nkiri umwana nararirimbaga ndetse nkanabyina mu rusengero no mu bukwe ku myaka 8."
Paradise yamubajije impamvu indirimbo ya mbere akoze yahereye ku ndirimbo zisingiza lmana, asubiza agira ati: "Nakoze Gospel kubera ibikorwa byiza bitandukanye lmana igenda inyigaragarizamo, ubusanzwe nakoraga umuziki ariko ugasanga ndirimba mu bukwe ntajya mbishyira ahagaragara. Ubu ni cyo gihe ngo mbanze mfate byibura akanya nshimire lmana".
RYOHERWA N’INDIRIMBO YA MBERE YA MC KANYARWANDA
nukuri imana ikomeze kwatsa iyi mpano indirimbo ye yamfashije
Wooooooow we do appreciate
Muzaduhe nindi, Mwarakoze.
Mukomerezaho nukuri Imana ikomeze ibagende imbere ninziza cyanee 🙏
Imana ikomeze ikwagure brother kd bizagenda neza