Apotre Mignonne Kabera, umushumba mukuru wa Women Foundation Ministries n’itorero Noble Family Church, mu rwego rwo gukomeza kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi no guhumuriza abayirokotse, yasobanuye ibintu bitatu Imana ikora ihumuriza abayo.
Nk’uko abivuga, birumvikana ko imyaka 30 ari myinshi mu matwi y’umuntu, ariko ku muntu wabuze abe, abana, ababyeyi, inshuti n’abavandimwe ni nk’aho ari ejobundi hashize.
Icyakora nubwo harimo kubabara, harimo gushimira Imana ku bwo kuba hari abasigaye kandi imyaka 30 ishize bakaba bagenda barushaho guhumurizwa, ibikomere bikagabanuka.
Yahereye ku magambo aboneka mu gitabo cy’Abaheburayo 2:18 hagira hati: “Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose.” Yasobanuye aya magambo agaragaza ko niba Yesu yarababaye azi uko n’abarokotse bababaye, bityo kubahumuriza ntibyamugora.
Yakomereje ku magambo ari muri 1Petero 4:19 hagira hati: “Nuko rero, abababazwa nk’uko Imana ibishaka, nibabitse uwo muremyi wo kwizerwa ubugingo bwabo, bagumye bakore neza.”
Mignonne ati: “Nta muntu wakwifuza umubabaro, gusa kubabara ni ibintu birenze nubwo bisanwe. Ikibabaje ni uko umubabaro abakorewe Jenoside bahuye na wo udasanzwe, bapfuye urupfu rubi rutameze nk’urwo mu buzima busanzwe, umuntu yishwe n’uburwayi cyangwa ibindi.”
Yakomeje avuga ati: “Ariko icyo nababwira turi muri iyi myaka 30, ni ibintu bitatu. Navuga kuri ejo hashize, kuri none n’ejo hazaza.”
Ejo hashize
“Dufite Imana izi neza ibyatambutse, ibyakubayeho muri iyi myaka 30 ishize, izi aho ugeze uyu munsi, izi n’aho uri kujya. Iyo Mana uko yari iri ejo ni ko iri uyu munsi, ni ko iri kandi ni ko izahora.
Yesu Kristo yarababajwe, abasha no gufasha abababajwe bose, yarahungabanyijwe, abasha no gufasha abahungabanyijwe bose.”
Ku munsi wa none
“Kuri none na Pawulo yarabivuze mu Abaroma 8:18 hagira hati: ‘Mbonye ko imibabaro y’iki gihe idashobora kugereranywa n’ubwiza tuzahishurirwa.’
Ni ukuvuga ngo imibabaro y’iki gihe, nubwo imyaka 30 ishize, ariko hari imibabaro igihari, haracyariho ibisigisigi, kubera ko iyo umuntu akura hari ibintu agenda areba mu kuri.
Pawulo yaravuze ngo ‘nkiri umwana hari ibintu nabonaga nk’umwana, ariko maze gukura ndeba nk’umukuru.’ Muri iyi myaka 30 harimo ugukura, ukabasha gusobanukirwa neza ibintu byabaye n’uburemere bwabyo.”
Nk’uko yakomeje abivuga, “Iyo ni yo mpamvu none na ho hashobora kuba intandaro y’ibibazo, kuko uwabuze abe iyo abyaye, ashyingiwe cyangwa akoze ibindi bikorwa bisaba umuntu wa hafi mu muryango, yifashisha abandi kuko abe bapfuye, bityo n’uyu munsi akumva uburibwe.”
Ejo hazaza hari ibyiringiro
“Bibiliya iravuga ngo ntabwo umubabaro wacu w’iki gihe wagereranywa n’ibyiza biri imbere. Imana irashaka kugukiza ku bw’ejo hashize, irashaka kugukiza ku bw’uyu munsi, ishaka no kugukiza ku bw’ejo hazaza.
Iminsi ya kera (nuyibuka) uge wibuka ko nubwo harimo umubabaro harimo n’uko wasigaye, harimo ko igikingi cy’aho uva kitazimye kuko urahari, tutirengagije indi yagiye izima, ariko Imana iracyafite ijambo rya nyuma ku bihe.
Nagiraga ngo nkubwire nti uzongera wubakike, warubakitse nk’uko Yeremiya yabihanuye.
Nubwo utazibagirwa abawe bagiye, ntuzibagirwe ko hari Imana ishumbusha, yaguhaye abandi bana n’undi muryango, iraguhumuriza, ikuba hafi.”
Igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 ku rwego rw’Igihugu Jenoside yakorewe Abatutsi kiracyakomeje, kuva ku wa 7 kugera ku wa 13 Mata 2024.”
Apotre Mignonne Kabera, Umushumba Mukuru wa Noble Family Church na Women Foundation