× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kurali Ukuboko kw’Iburyo Ibabajwe n’Urupfu rwa Nikuze Jacky Wari Umuririmbyi Wayo

Category: Choirs  »  10 hours ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Kurali Ukuboko kw'Iburyo Ibabajwe n'Urupfu rwa Nikuze Jacky Wari Umuririmbyi Wayo

Kuri uyu wa 19 Nzeri 2024, Umuririmbyi wo muri Korali Ukuboko kw’Iburyo, Nikuze Jacky, yapfuye nk’uko Ubuyobozi bwa Korali bwabitangaje.

Ku mbuga nkoranyambaga zabo zirimo na Instagram, Ubuyobozi bwa Korali Ukuboko kw’Iburyo mu itangazo bwagejeje ku bakurikira iyi korali ndetse n’abakunda umuziki wo kwamamaza ubutumwa bwiza n’abakunda ivugabutumwa bose, bwagize buti: “Umuryango Mugari wa Korali Ukuboko kw’Iburyo Tubuze Umuririmbyi Nikuze Jacky. Uruhukire mu mahoro (R.I.P) Mubyeyi Mwiza.”

Amakuru arambuye kuri uru rupfu rwababaje benshi ntaramenyekana, ariko abantu bakomeje kugaragaza imbamutima zabo, bagaragaza agahinda batewe na rwo, cyane cyane abo mu muryango we, abo babanaga muri korali, n’abamukundaga by’umwihariko nk’umuririmbyi muri iyi Korali.

Korale Ukuboko kw’iburyo ni imwe mu makorari akora umurimo w’Imana mu Rurembo rwa ADEPR Umugi wa Kigali, Itorero rya Gatenga, Paroisse Gatenga, Umudugudu wa Gatenga.

Korali Ukuboko kw’Iburyo igizwe n’abaririmbyi barenga ijana bo mu ngeri zose, abo bakaba bari barimo n’uyu Nikuze Jacky. Ikorera umurimo w’Imana hirya no hino mu Gihugu ndetse no mu bihugu by’abaturanyi. Yamamaye cyane mu ndirimbo "Ikidendezi" yakunzwe n’ababarirwa muri za Miliyoni.

Iyi korali yatangiye umurimo w’Imana mu 1989 mu cyumba cy’amasengesho cy’Umudugudu wa Kimihurura mu Ngoma kwa Rutamuhana Claude (yari ataraba Pastor). Icyo gihe iyi korale yari iy’abana. Abenshi muri yo babaga ari abana b’abakozi b’Imana n’Abakristo ba bugufi.

Mu 1990 ni bwo icyumba cyo kwa Rutamuhana Claude cyaje kwimukira mu Gatenga gihinduka Umudugudu wa Gatenga hari muri Komini Kanombe Segiteri ya Gikondo; ubu ni mu Mudugudu wa Cyeza mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Gatenga.

Umudugudu utangiye korali y’abana yahawe abarimu ba Ecodim 11 bo kuyiyobora abakunze kwibukwa cyane ni Kiwanuka George, Pastor Stanislas, Mariette (madame Ex presentant wa ADEPR).

Hagati ya 1990-1994, Korali Ukuboko kw’Iburyo ikimara kwimukana n’abandi bakristo ngo bakore umudugudu, hagiye hazamo abandi baririmbyi kandi benshi. Amwe mu mateka nuko Kiwanuka Georges yayoboye chorale kuva 1990-1993, nyuma akakirwa na Shyirakumutima Jean de Dieu 1993-1994.

Mu mezi ya Nyuma y’1994, abaririmbyi bake bari basigaye barisuganije bafatanya n’abandi bashya iza guhinduka korale y’urubyiruko, umurimo w’Imana wo kuvuga ubutumwa bwiza ukomeza utyo. Hagataho ariko iyi Korali yitwaga Siyoni ariko bisa n’aho bidafashe.

Kuva Ukuboko kw’Iburyo yashingwa kugera mu 2000, yayoborwaga n’umuntu ukuze utanzwe n’itorero. Abayobozi bato bitorewe n’abaririmbyi babaga bahereye kuri dirigeant wa korali.

Kuva 1994-1996 Twagirumukiza Metusela yayoboye Chorale, ni umusaza wagerageje kuyobora chorale anabagurira uniform ya mbere y’amakanzu ya ’Bleu ciel’ barenzaga ku myenda babaga bambaye iyo uniform yabikwaga kwa Metusela.

Muri iki gihe ni bwo Iyi korali yaje guhinduka iy’urubyiruko. Abari barimo batarabatizwa basabwa kubatizwa bitarenze impera ya 1995.

1996-1998 Pastor Mutwa Samson yaje kwiha inshingano zo gukurikiranira hafi chorale y’urubyiruko anashima ko hatorwa abayobozi uhereye kuri Vice president. Visi Perezida wa mbere yabaye Ndahiro Wellars.

1998, umurimo w’Imana wakomeje kwaguka, Korale ihabwa ubuzima gatozi bwo kwigenga, ari na ko irenga ku kuririmba indirimbo z’abandi itangira guhimba izayo bwite. Icyo gihe ndetse ihindurirwa izina yitwa Ukuboko kw’Iburyo ari na ko ikitwa n’ubu.

Iri zina riboneka muri Zaburi 118 Iri zina barihawe n’umushumba Pastor Mutwa Samson mu gihe cyo guha amazina n’abandi baririmbyi.

Mu ngendo zo hanze y’umugi, mu kwezi kwa 7, 2002 yakoze urugendo rwa mbere i Rubona ku Gisenyi. Bahagiriye ibihe byiza mu mateka abaririmbyi batazibagirwa.

Mu 2003 ni bwo yaguze synthetiseur Yamaha PSR 1000 bwa mbere mu mateka ku mafaranga 450,000 bayitumye umuterankunga mukuru ari we Pastor Vedaste Habyarimana.

Mu mwaka wa 2008 ni bwo Chorale Ukuboko kw’iburyo yabashije gutunganya indirimbo zayo bwa mbere izishyira hanze kuri CD Audio muri 2009. (Imibabaro Gutabarwa, Umukunzi, Yesu ni ingabo kuva mbayeho, Nanjye nzaba, Amahema, Nimbona Yesu, Amaraso, Turi hafi gutaha, Urukumbuzi, Ihane).

Mu mwaka wa 2010 hatangijwe umushinga wo gutunganya amashusho studio ya mbere yadukoreye amashusho yadusabaga kujya ahantu henshi nyaburanga (Bambino City, na Nyanza Garden).

Mu mwaka wa 2011 bakomeje igikorwa cyo gutunganya amashusho twifashisha studio Top 5 Sai, mu mpera za 2010 habanza gusubirwamo (remix) Gutabarwa yakorewe i Gikondo kwa Prosper mu ntangiriro za 2011 izindi ndirimbo 3 zisubirwamo na Top5 (Imbibabaro, Umukunzi, Yesu ni ingabo). Gutunganya amashusho nabyo byarakomereje bajya ahandi henshi (New Jerusalem, New life, Nyarutarama Golf ground, no mu ishyamba ryaho).

Umwaka wa 2012, Chorale Ukuboko kw’Iburyo yashyize ku Mugaragaro DVD yayo ya mbere Yesu ni Ingabo igizwe n’indirimbo: Imibabaro Gutabarwa, Umukunzi, Yesu ni ingabo kuva mbayeho, Nanjye nzaba, Amahema, Nimbona Yesu, Amaraso, turi hafi gutaha, na urukumbuzi.

Kuva 17-22/11/ 2014 yakoze yubile y’imyaka 25
Mu 2015 hatangijwe ibiterane yita Gufasha n’ Umutima. Mu 2016 chorale yatangiye gutegura Album audio Visuel ya kabiri yitwa Irabyukuruka ari na bwo yakiriye abaririmbyi b’abahanga mu kuririmba, Gikundiro Rehema, Uwizeye Claudine, Usanase Nice.

Kuva 7-13/08/2017 yakoze launch ya 2 yitwa Irabyukuruka Album. Muri uwo mwaka ninabwo chorale yakiriye Dirigeant Byicaza Aimable, n’abacuranzi b’abahanga Byiringiro Samuel, Tuyishime Samuel, Uwayezu Jeremie.

Ku Cyumweru 1/12/2019, korali yakoze launch ya 3 yitwa "Ikidendezi live concert" irimo indirimbo 8: Ese wajyayo, Ikidendezi, Imirimo, Imitima yacu, Kuro, Nafurahiya, Ndavuga Imana na Umunyembabazi, isiga bakoze live shooting ya album ya 4 yiswe "Si ku kidendezi gusa" yakomwe mu nkokora n’ibihe isi yose yanyuzemo bya Covid-19.

Album Si ku kidendezi gusa yashyizwe hanze muri 2021 irimo indirimbo 8 (Si kukidendezi gusa, Hashimwe Yesu, Kisima, Uwabambwe, Isezerano, Intwari, Aracyakora, Uri iriba). Kuva icyo gihe korali yakomeje ivugabutumwa.

Yaje o kongera gutegura igiterane cyo Gufasha n’umutima ‘2023, ari nabwo yafashe album iri kugenda ishyira hanze muri iyi minsi irimo indirimbo: Ndi Imana yagiye hanze 12/2023 na Abera b’Imana yagiye hanze 26/4/2024 saa moya z’umugoroba.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024, amateka abaye mabi itakaza umuririmbyi wayo Nikuze Jacky wari umazemo iminsi itari mike.

Nikuze Jacky, R.I.P

Korali Ukuboko kw’Iburyo ibabajwe n’Urupfu rwa Nikuze Jacky

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.