Kuki Itorero nta Jambo rikigira yewe nta n’inama ryagira ingo zisenyuka ?
Hashize iminsi ibintu bitameze neza mu ngo nyinshi z’abakristo mu Rwanda. Ikiri ku isonga hazamo ukutubahana n’amakimbirana ashingiye ku kwirara no kwirengagiza inshingano.
Amakuru Paradise.rw. ikurura ndetse n’ubuhamya tugenda twumva, avuga ko muri iyi myaka amakimbirana yiyongereye cyane kurenze imyaka 3 yabanjirije uyu.
Kudohoka ku nshingano kwa bamwe na bamwe, urukundo ruke, gucana inyuma, guhishanya no kubeshya hagati y’ababana, bimaze kuba umuco kandi byitwa ko ari ingo z’abarokore.
Kuki Itorero nta Jambo rikigira yewe nta n’inama ryagira ingo zisenyuka ?
Umushumba umwe aherutse kuganiriza Paradise.rw. ariko avuga ko atiteguye gusobanura ingingo nyinshi mu ruhame.
Yagarutse ko kuba Itorero ryaramaze gucibwa amazi kandi uko kuba umushumba nta nama ze zakwemerwa cyangwa ntacyo akivuze ku mibanire ya bamwe mu bakristo be ni ikintu giteye inkeke cyane.
Yagize ati "Nakuze Data ari umu Reverand, nabonaga bicara ku ibaraza agira inama abashakanye. Hari ubwo numvaga batangira kuganira impande ebyiri zishyamirana, Papa akajya ababwira twumva ngo wowe ceceka numve na mugenzi wawe... bikarangira bagarutse bishimye ikibazo kigakemuka".
Ariko ubu usanga abantu batangira gukimbirana imbere y’umushumba kandi akaba nawe yakwinjizwa mu makimbirane ndetse nta n’icyizere yahabwa mu gukemura uruhuri rw’ibibazo kuko hari n’aho usanga abashumba benshi ari ba nyirabayazana b’iyo miraba yose mu ngo.
Yakomeje avuga ko hari kesi (case) imwe azi aho umugabo yabonye ubukene bumumereye nabi no gutunga urugo bimubiza ibyuya, ahitamo gushaka impamvu zatuma atandukana n’umugore we ngo ashake undi mugore cyangwa umukobwa wagumiwe ufite agafaranga.
Yaje kugirwa inama n’umushumba we kwirongorera umu Diaspora ngo azanamujyane muri Amerika ndetse uwo mushumba amushakira umukobwa bakundana birangira umugabo ataye urugo, ubu yibera muri Amerika n’undi mugore, akaba ari we muterankunga ukomeye w’itorero kandi iyo umubwiye ko yasenye urugo rw’Umukristo arababara.
Bamwe mu gore b’abakozi b’Imana barara barira bitewe n’agahinda babonera mu ngo kandi bwacya bagategekwa kwerekana hanze mu baturanyi no mu rusengero ko ibintu bigenda neza.
Hari abashumba usanga batanga lifuti ku bakristo kandi abagore babo bagatega moto. Hari n’abandi biriza abagore babo ku rusengero nyuma y’amateraniro bo barimo kwakira abakiristo ukabona bitanga isura mbi.
Hari abandi bayobotse utubari (Bar) naza Loji (Lodge) ndetse abandi bagafatirwamo.
Ngayo amakimbirane n’andi menshi tutarondora asigaye yibera mu ngo z’abakristo.
Mu nkiko usanga imanza nyinshi zishingiye ku mibanire ari izisaba gatanya ku buryo ubibonamo icyuho gikomeye cy’Itorero.
Ubusanzwe hari n’ababijyamo nta mpamvu zifatika za gatanya ahubwo byakabaye gukemukira mu bwumvikane, inama z’abakuru, abashumba, imiryango no kuba bashobora kongera umubano no kwihanganirana aho kugana inkiko bakiha ingamba nshya zo kubaka urugo no kutemera ko abana babura kirera.
Itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango rigaragaza impinduka ku bishobora gutuma abashyingiranywe basaba gutana burundu. Iri tegeko nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 ryasohotse mu Igazeti ya Leta nº37 yo ku wa 12/09/2016.
Ubusanzwe abasaba gatanya bashingiraga ku bintu bitandatu biteganywa n’itegeko ryo muri 1988 birimo kuba umwe muri bo yarahawe igihano cy’icyaha gisebeje cyane, ubusambanyi, guhoza undi ku nkeke, kwanga gutanga ibitunga urugo, guta urugo igihe cy’amezi cumi n’abiri nibura no kumara nibura imyaka itatu abashakanye batabana ku bushake bwabo.
Itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango ryongeyeho izindi mpamvu ebyiri zashingirwaho n’umwe mu bashakanye mu gihe asaba ubutane.
Izo mpamvu ziteganywa n’ingingo ya 218 ni ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kutabana mu gihe kirenze amezi cumi n’abiri akurikirana uhereye igihe habereye ishyingirwa nta mpamvu zifite ishingiro.