Korali Tujyisiyoni yo mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi ikaba ibarizwa Kacyiru SDA Church, yanejejwe n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 imaze ishinzwe.
Korali Tujyisiyoni ni imwe mu makorali afite izina rikomeye mu Rwanda, iherutse gukora igiterane cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 imaze ishinzwe.
Iyi Korali yatangiranye abaririmbyi batandatu, yashinzwe mu 1998 n’abaririmbyi batandatu, ikaba iherutse kwizihiza imyaka 25 imaze ishinzwe. Abaririmbyi bayo bamaze kwikuba kenshi kuko abayibarizwamo ubu barenga 40.
Igiterane cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Korali Tujyisiyoni imaze itangiye umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana cyabaye ku wa 9 Ukuboza 2023, ku rusengero rw’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi ruherereye Kacyiru.
Ni igiterane batumiyemo korali zirimo Hallelujah yaturutse i Rubavu, Inkurunziza yo mu Bibare, Desert stream Choir ya Kibagabaga n’Abakurikiye Yesu ya Kacyiru.
Iki giterane Korali Tujyisiyoni yagihuje n’umunsi wo kwesa umuhigo wo gutanga inkunga yo kubaka urusengero rw’Itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi ruri kubakwa Kacyiru.
Ni inkunga ya miliyoni 15Frw, iyi korali yasabwaga gutanga, ku ikubitiro ikaba yaratanze miliyoni 6Frw, mu gihe bari bamaze igihe bakusanya miliyoni 9Frw bazashyikiriza ubuyobozi bw’Itorero kuri uwo munsi.
Umuyobozi wa Korali Tujyisiyoni,mbere y’uko iki giterane kiba yavuze ko hari gukusanywa byibuza miliyoni 600Frw zikenewe kugira ngo uru rusengero rwuzure, kandi ko hamaze kuboneka miliyoni 360Frw.
Korali Tujyisiyoni mu myaka 25 imaze ivutse ifite indirimbo zirenga 125 imaze gukora zirimo; Ubukwe ni umuhango wera, Akana k’agakobwa, Ruratangaje, ku Nyanja, Ku cyambu n’izindi nyinshi zagiye zishimisha abakunzi bayo.