Korali Alliance yateguye igiterane cy’iminsi itatu (3) guhera ku wa 20 kugeza 22 Ukwakira 2023, gifite intego igira iti: "Ariko twebweho ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke ahubwo dufite kwizera kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu (Abaheburayo 10:39)".
Iki giterane kiganjemo abavugabutumwa basizwe amavuta na Rurema aho dusangamo Past. Munezero, Past. Uwambaje n’amakorali atandukanye nka Bethlehem, Bethania, Impuhwe, Bethifage, Sioni, Amahoro by’umwihariko bazaba bari kumwe na korali Urukundo y’ i Musanze ndetse n’umuhanzi Elie Bahati.
Iyi korali Alliance uyumvira mu bikorwa byinshi lmana yagiye ibakoresha bitandukanye no kuyumva imva n’imvano. Mu mwaka 1999 ADEPR Gisenyi bagize igitekerezo cyo kuvuna umudugudu mushya ahitwaga Murakaza neza, hemezwa ko bohereza itsinda riragenda rigezeyo bakora korali nshya itangizwa n’abantu 6 yitirirwa umudugudu bayita "Murakaza neza Choir".
Gusa ntabwo icyo gitekerezo cyaje kuramba kuko Restoration Church yahise itekereza kugura ikibanza aho hantu birangira abakirisitu benshi bayobotse Restoration Church, maze rya tsinda ryari ryoherejwe rigaruka kuri ADEPR Gisenyi.
Abagiye ari abakirisitu bagarutse ari korali, bakajya baririmba mu masengesho hanzuwe ko harya habaho amateraniro y’urubyiruko bemeza ko iyo korali yajya iririmbamo ndetse ihindurirwa izina yitwa "Union de geune Chretien" (ihuriro ry’urubyiruko rwa gikirisitu).
Yakomeje kujya iririmba muri nibature, bakomeje kubaho mu buzima bugoye ku buryo umushumba Munyamahoro Seth yifuje ko yasenywa kuko umusanzu bahaga itorero wari ku kigero cyo hasi.
Yasabye ko bayisenya igatatanyirizwa mu yandi makorali arabyandika, arabisinya bahabwa icyumweru cya nyuma cyo kuririmba mu materaniro. Ibi byababaje iyi korali bafata umwanya barasenga bababaye cyane lmana ibaha ihumure ko ibakomeje"
Umunsi wa nyuma waje kugera bararirimba mu materaniro bagira bati: "Umwami Yesu ajya kujya mwijuru yasigiye abigishwa be isezerano". Ako kanya umuriri uramanuka bitungura benshi umwuka wera uraganza mu rusengero.
lyi ndirimbo yabaye nshya mu matwi y’abakirisitu birangira korali ikomeje ahubwo basabwa gushaka irindi zina bafata amasengesho yo gushaka izina lmana ibaha umuntu uturutse i Nyagatare azana izina "Alliance" ko ari igihango lmana ishyize hagati y’abaririmbyi nayo.
Umwe mu baririmbyi bakomeye ndetse akaba n’umucuranzi muri iyi Korali imaze kwandika amateka akomeye cyane, Ntibeshya Jean de Dieu, yabwiye Paradise ati: "lmana yaratwaguye ubu tugeze ku kigero cy’abaririmbyi 110, harimo abaganga, abacuruzi ndetse n’izindi ngeri nyinshi zitandukanye.
Korali Alliance dukataje mu gukorera Imana kugira ngo twamamaze ubutumwa bwiza binyuze muri twebwe". Iyi Korali ikaba iri kuyoborwa na Mujawamariya Marie Claire.
Iyi korali ikaba imaze kugira alubumu eshatu mugihe gito, alubumu ya mbere ikubiyeho indirimbo 12 yagiye hanze 2017 ari nabwo indirimbo zabo za mbere z’amajwi (audio) ndetse na videwo byagiye hanze.
Alubumu ya kabiri ijya hanze mu 2021 iriho indirimbo 7, hanyuma iyo baherutse gukora ni muri 2022 ni alubumu iriho indirimbo 12. Izi alubumu zose hamwe zikubiyemo indirimbo 31. Muri izi alubumu haje gukundwa indirimbo yarebwe n’abatari bake yiswe "Bibwire Yesu".
Korali Alliance yateguye igitaramo cy’amateka
RYOHERWA N’INDIRIMBO "BIBWIRE YESU" YA ALLIANCE CHOIR