× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kirehe: Meya yafunguye igiterane cya Dana Morey amushimira gufasha abatishoboye - Ibintu 5 byo kwitega muri iki giterane

Category: Ministry  »  March 2024 »  Sarah Umutoni

Kirehe: Meya yafunguye igiterane cya Dana Morey amushimira gufasha abatishoboye - Ibintu 5 byo kwitega muri iki giterane

Meya w’Akarere ka Kirehe yafunguye ku mugaragaro igiterane cya Ev. Dana Morey anamushimira gufasha abatishoboye dore ko mbere y’uko iki giterane kiba hatashywe inzu ebyiri zubakiwe abaturage batishoboye bo muri aka Karere.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Bwana Rangira Bruno ubwo yatahaga ku mugaragaro inzu ebyiri umuryango w’ivugabutumwa wa A Ligiht to the Nations yubakiye abatishoboye bo muri aka karere yashimye cyane ubuyobozi bw’uyu muryango wakoze ibi bikorwa anaboneraho gusaba ko n’abandi banyamadini babareberaho bagakomeza gufatanya n’inzengo za Leta kuzamura iterambere ry’umuturage.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 07 Werurwe 2024 mu karere ka Kirehe mu murenge wa Kirehe bikaba biri mu bikorwa byinshi byakozwe n’uyu muryango muri aka karere mu gutegura igiterane cy’ibitangaza n’umusaruro cyateguwe na mpuzamatorero y’aka karere ifatanije n’uyu muryango w’ivugabutumwa wa A Light to the Nations kiri butangire kuri iyi taliki ku masaha y’umugoroba kikazageza kucyumweru cyo kuwa 10 Werurwe 2024.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe aherekejwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza Madame Mukandayisenga Janvière hamwe n’abashumba bagize Komite nyobozi ihagarariye mpuzamatorero y’aka karere hamwe n’ubuyobozi bw/uyu muryango wa ALN burangajwe imbere na Dr.Pastor Ian Tumusime uwuhagarariye muri Afrika berekeje ahubatse aya mazu maze bayafungura ku mugaragaro bayashyikiriza banyirayo.

Mu izina ry’umuryango wa ALN Bwana Dr.Pastor Ian Tumusime yavuzeko ubusanzwe uyu muryango ugendera ku nkingi 3.Inkingi ya mbere ni ukubwiriza abantu ubutumwa bwiza hagamijwe kubazana ku Mwami Yesu Kristo. Inkingi ya kabiri ni ugushyigikira cyangwa gutera intege umubiri wa Kristo cyangwa Itorero rya Kristo. Inkingi ya gatatu ni ugufasha abakene.

Yagize ati:”Gukora ibikorwa nk’ibi ni inshingano z’itorero kandi nka ALN biri mu nkingi yacu ya gatatu yo gukora abantu mu bukene,Turashima cyane ubuyobozi bwite bw’inzego za Leta hano muri Kirehe kubera imikoranire myiza batugaragarije mu gihe tuhamaze mu myuteguro y’iki giterane kiri butangire mukanya.

Muzehe Appolinaire wasaniwe inzu na ALN yavuzeko ashima Imana cyane kubw’aba bagiraneza Imana yahagurukije bakaza kumwubakira inzu yari igiye ku mugwaho .

Ati:”Ntabyinshi navuga bitari ugushima Imana yahaye u Rwanda ubuyobozi bwiza n’abafatanyabikorwa beza nukuri birandenze binyibukije ko imbaraga natanze ndwanira igihugu zitapfuye ubusa ahubwo umusaruro wabyo ni ibi rwose Imana ibahe umugisha bana banjye.

Kurihande rw’umuryango wa Protas nawo wasaniwe inzu bavuzeko kuribo ibyo bakorewe bingana neza neza n’ijuru rito kuko birenze ibitekerezo byabo.

Bati:Iyi nzu mutwubakiye n’ijuru rito ryacu peee kuko twahoze dutuye iyo mu gishanga inzu rwose yendaga kutugwaho ni abaturanyi batuzamuye badushyira hano mwadusanze inzu yenda kutugwaho none muyihinduye ijuru neza neza peee Imana ibahe umugisha utagabanije kubwo ineza mutugiriye”,

Bwana Rangira Bruno umuyobozi w’akarere ka Kirehe mw’ijambo yagejeje kubitabiriye uyu muhango wo kumurika izi nzu yavuzeko ashima cyane ubufatanye bwa ALN na mpuzamatorero yo muri aka karere ka Kirehe hamwe n’ubuyobozi bwite bw’akarere.

Yavuze ko mu mezi abiri bahamaze bakoze ibikorwa byinshi byo gushima birimo ivugabutumwa mu mirenge igize akarere mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobobyabwenge mu rubyiruko n’inda zitataganijwe n’ibindi bitandukanye bakoze mu ntego yo kugira ngo Roho nziza ikomeze iture mu mubiri muzima.

Yakomeje avugako ashima uyu muryango wa ALN kuko batita gusa ku muntu w’imbere ngo bareke uw’inyuma ko ahubwo bawirikana ko nubwo abantu bazajya mw’ijuru ariko ko bakiri mw’isi bakwiriye kubaho neza.

Yagize ati:”Hari ubuzima ALN ihinduye kubaturage bacu kuko natwe niyo ntego tuba dufite kandi ntitwakwirengagiza n’ubwunganizi buturuka mubafatanyabikorwa nkamwe rwose nk’ubuyobozi bw’akarere turabashimiye ahubwo tuboneyeho gusaba ko n’amadini n’amatorero yaboneraho gufata urugero rwiza bakajya birushaho gukora ibikorwa nkibi byo guteza imbere umuturage.

Iki giterane k’ibitangaza n’umusaruro kiratangira kuri uyu mugoroba aho kugeza magingo aya mbere y’amasaha atatu ngo igiterane gitangire ikibuga cya Ruhande kiberamo iki giterane abantu bakubise buzuye kuburyo bitoroshye kubona aho umuntu ahagarara.

Tugendeye ku nkingi 3 A Light to the Nations bagenderaho ngibi ibintu 5 bikomeye byo kwitega kubitabira ibi biterane bazabona:

1.Abazitabira ibi biterane bazahembuka mu buryo bw’Umwuka bakorweho n’ijambo ry’Imana maze bakire Yesu nk’umwami n’umukiza: Nkuko intego ya Ev.Dana Morey mw’ivugabutumwa ari ukubona abantu benshi bahindukiriye Kristo nkuko Yesu yabivuze ngo ni mugende mu mahanga yose mubwirize abantu ubutumwa bwiza abemera mubabatize mu bigishe kuba abigishwa be.

2.Abazitabira ibi biterane nibamara guhembuka mu buryo bw’umwuka bazanahembuka mu buryo bw’umubiri: Dushingiye ku buhamya butandukanye bw’abantu benshi bagiye baza mu biterane bya Ev.Dana Morey barwaye indwara zari zarananiranye akabasengera bagakira nta kabuza ko muri ibi biterane abantu baziboneramo ibitangaza by’Imana imbonankubone.

Bamwe bazaza bagendera mu mbago batahe bigenza, abandi bazakira Cancer, Diabethe, Sida, Abadayimoni, ibisazi ndetse by’umwihariko Dana Morey ntabwo azava muri utu turere adatwitse imiti y’abapfumu n’amarozi y’abarozi.

3.Abazitabira ibi biterane bazahindurirwa amateka mu buryo bufatika: Nkuko inkingi ya 3 ya A Light to the Nation ari ugufasha abakene bituma mu biterane bategura bashyiramo uburyo bwiswe Tombora aho umuntu wese witabiriye aba afite amahirwe yo gutombora Igare, Moto, Inka, Frigo n’ibindi bikoresho bitandukanye. Aha muri Kirehe naho ibi byarateguwe ntakabuza ko hari abantu bazaza n’;amaguru bagataha ku magare na moto bishya ndetse abandi bagataha bashoroye inka n’ibindi bitandukanye nka telefone njyendanwa.

4.Abazitabira ibi biterane bazabona abahanzi bakunda kandi ku buntu: Ntagushidikanya ko umuhanzi nka Rose Muhando na Theo Bosebabireba ari bamwe mubaririmba indirimbo zo guhimbaza Imana bafite abakunzi benshi muri Afurika y’iburasirazuba bityo aba bahanzi nibo bazasusurutsa iki giterane bivuzeko abaturiye akarere ka Kirehe bagiye guhuzwa nabo imbonankubone bagafashwa n’indirimbo zabo muburyo bworoshye.

5.Abazitabira ibi biterane bazagarurirwa ibyiringiro by’ubuzima: Binyuze mu buhamya bw’abakize indwara n’abakize ibyaha umuntu wese uzitabira ibi biterane azongera gusubizwamo ibyiringiro ko Imana ikora ibitangaza kandi ko kwizera ari igiti cy’umwimerere cyera imbuto ibitangaza kigasoromwaho n’uwihanganye kandi kigafumbirwa n’ibigeragezo ariko Imana igatabara intore zayo ziyitakira ku manywa na nijoro.

Meya wa Kirehe ubwo yafunguraga ku mugaragaro igiterane kiri kubera muri Kirehe

Iki giterane kizatangirwamo impano zitandukanye zirimo moto n’inka

Meya wa Kirehe yashimiye Ev Dana Moreye wubakiye abatishoboye

Iki giterane kizaririmbamo Theo Bosebabireba na Rose Muhando

Nyuma ya Kirehe, iki giterane kizakomereza muri Ngoma

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.