× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kigali: Apostle Arome Osayi na Chryso Ndasingwa bategerejwe mu giterane gikomeye cyiswe "Rwanda Apostolic Visit"

Category: Crusades  »  June 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Kigali: Apostle Arome Osayi na Chryso Ndasingwa bategerejwe mu giterane gikomeye cyiswe "Rwanda Apostolic Visit"

Ihuriro Mpuzamahanga ry’Imiryango ya Gikristo mu Rwanda rifite icyicaro muri Nigeria, Remnant Christian Network, ryateguye igiterane bise "Rwanda Apostolic Visit", kikaba cyaratumiwemo Apostle Arome Osayi n’umuramyi Chryso Ndasingwa.

Yves Ndanyuzwe wa Remnant Christian Network Rwanda yateguye iki gikorwa, yatumiye Apostle Arome Osayi ukunzwe muri Nideria, ndetse na Chryso Ndasingwa nk’umuhanzi mwiza mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo.

Apostle Arome Osayi uzaza mu Rwanda ku butumire bw’Abanyeshuli bo muri African Leadership University, ni Perezida wa Remnant Christian Network ifite icyicaro muri Nigeria, umwanditsi w’ibitabo bya gikristo n’umwigisha w’Ijambo ry’Imana.

Uyu Apostle Arome Osayi ni we watumye ku izina ry’igiterane hongerwaho ijambo Visit. Mu kiganiro Paradise yagiranye na Yves Ndanyuzwe wagiteguye hano mu Rwanda, yabisobanuye agira ati: “Iki gikorwa twacyise Apostolic Visit, kubera ko umushyitsi wacu Arome Osayi nk’Intumwa ya Kristo azaba ari inshuro ye ya mbere asuye u Rwanda.”

Yakomeje avuga n’umusaruro yitezweho n’Abanyarwanda agira ati: “Apostle Arome Osayi azwiho kugira inyigisho z’ububyutse, zegereza abantu Imana, bituma barushaho kuyishaka. Twiteze ko uru ruzinduko ruzaba imbarutso y’ububyutse mu mitima ya benshi.”

Remnant Christian Network (Umuyoboro wa Gikristo usigaye, RCN) ni ihuriro rikora umurimo w’ivugabutumwa ritibanze ku madini, ahubwo rikibanda ku nshingano zo kugarura gahunda y’intumwa n’ubukirisitu nk’uko byari biri mu minsi y’igihe cya mbere cy’intumwa za Yesu Kristo, bityo bakamenyekanisha ukuza k’Umwami Yesu Kristo muri iyi minsi y’imperuka.

Uruzinduko rw’intumwa Arome Osayi ruzaba isoko yo gutera inkunga, gushyigikirwa, no kuyobora itorero, hakaba hitezwemo ibindi bikurikira:

Ubuyobozi bw’Umwuka: Intumwa izatanga ubuyobozi bwo mu mwuka, ubwenge, n’ubushishozi bushobora gufasha abayobozi n’abanyamuryango gukura mu kwizera no gusobanukirwa Ijambo ry’Imana.

Muri iki giterane kizabera kuri Kigali Serena Hoteli ku wa 4 Nyakanga 2024, abazitabira bazungukirwa mu buryo bukurikira:

Ubumwe no Gushimangira Ukwizera: Binyuze mu ruzinduko, hari amahirwe yo guhuza abanyamuryango, kubaka no gukomeza umubano, no gukomeza itorero.

Kuvugururwa no kuba bashya: kizazanira ukuvugurura imbaraga mu itorero, gitere abarigize imbaraga, kibahe ibitekerezo, kandi abashya bakizwe.

Apostle Arome Osayi uhagarariye iri huriro rimaze kubaka ibigwi nka minisiteri idaharanira inyungu ifite icyicaro i Makurdi, muri leta ya Benue, muri Nijeriya, ni intumwa y’Umwami Yesu Kristo, umwanditsi, umujyanama, rwiyemezamirimo akaba n’umugiraneza wakijijwe afite imyaka irindwi.

Yanditse ibitabo byinshi birimo Kingdom Recalibration, An Epistle to the Apostles in the Marketplace, Decimating Demonic Devices, n’ibindi byinshi. Iyi minisiteri yashinzwe mu Kuboza 2006, iyobowe na Apostle Arome Osayi.

Iki giterane kizabera kuri Kigali Serena Hoteli ku wa 4 Nyakanga 2024

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.