× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Iyi tariki y’umunsi wa Eid al-Fitri y’Abisilamu yahuriranye n’Icyumweru cyo #Kwibuka30 ishyirwaho hagendewe kuki?

Category: Ministry  »  April 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Iyi tariki y'umunsi wa Eid al-Fitri y'Abisilamu yahuriranye n'Icyumweru cyo #Kwibuka30 ishyirwaho hagendewe kuki?

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Mata 2024, Abisilamu ku isi hose bafite umunsi mukuru usoza igihe cy’amasengesho yo kwiyiriza ubusa, mu Gisibo cy’Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan. Ni iki kiba kizihizwa? Iyi tariki ishyirwaho ite?

Mu Rwanda uyu munsi wahuriranye n’igihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Cyumweru cy’Icyunamo ku rwego rw’Igihugu, ari na cyo gitangira iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko Jenoside yabaye mu minsi ijana gusa igahitana abarenga miriyoni, kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994.

Kuri uyu munsi tariki ya 10 Mata, hashize ukwezi Abisilamu bari mu masengesho yo kwiyiriza ubusa yatangiye ku wa Mbere tariki ya 11 Werurwe 2024. Nyuma y’ukwezi ni bwo haba umunsi mukuru wa Eid al-Fitri, usoza igihe cyo kwiyiriza, ukanashyira akadomo ku kwezi kwa Ramadhan.

Iyi tariki ishyirwaho ite? Hagenderwa kuki ko buri gihe idahurirana n’Icyumweru cy’Icyunamo?
Ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa cyabisobanuye neza.

“Kwemeza iyo tariki byabaye ku ya 1 Mata, no mu Nama y’Ubufaransa y’Ukwemera kw’Abayisilamu (CFCM), mu gusoza "ijoro ryo gushidikanya (Night of Doubt)."

Uyu muhango ugena igihe cyo kurangira k’ukwezi kwa Ramadhan hagendewe ku kwitegereza ukwezi gushya kuzuye (full moon) ukoresheje ijisho ryonyine, telesikope cyangwa imibare y’inyenyeri, n’intangiriro z’ukwezi kwa Shawwal.

Umuyobozi w’umusigiti munini wa Paris (Grande Mosque of Paris) yari yavugiye kuri X (Twitter) ati: ‘Kwirengagiza iri joro ryo ku wa 1 Mata bitwaje ko ikoranabuhanga rigezweho ridufasha gukora imibare nyayo, byaba ari nko kwirengagiza umuhamagaro w’amasengesho, kubera ko dufite amasaha cyangwa ibikoresho bifitanye isano.’

Kuri uyu wa Mbere, Arabiya Sawudite, igihugu cy’ahantu hatagatifu h’Ubuyisilamu, na yo yatangaje ko Eid al-Fitr izatangira ku wa Gatatu, kimwe na Qatar na Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Itariki yongerwaho iminsi 10 buri mwaka, kuko yashyizweho kuri kalendari ya Hegira, ifite iminsi 354 cyangwa 355 gusa ku mwaka. Dukurikije iyi mibare, itangirana n’intumwa Muhammad yavuye i Maka mu wa 622 kuri kalendari ya Geregori, ubu tukaba turi mu mwaka wa 1445.”

Itariki ishyirwaho hafashwe igihe Muhammad yaviriye i Maka mu wa 622, bagahuza uko kwezi n’ayo matariki ku yo bagezeho muri icyo gihe, hagendewe kuri Kalendari ya Hegira, hanyuma bagateranyaho iminsi 10 nk’uko yongeweho kuri iyo Kalendari bagenderaho.
Hizihizwa iki?

Ikinyamakuru gikomeza kigira kiti: “Ibirori birerekana ko igisibo cyo mu Kwezi Gutagatifu kwa Ramadhan cyarangiye, ukwezi kwatangiye ku ya 11 Werurwe 2024. Umunsi w’ibirori rero urangwa n’amasengesho ku musigiti, ndetse no guhana indamukanyo, imigati, icyayi n’impano nto.

Ubusanzwe, abizera bambara imyenda mishya, bagaha impano kandi bagatanga imfashanyo, zakat al-fitr, zigenewe abakene”.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda, yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu, tariki 10 Mata 2024, ari umunsi w’ikiruhuko cyo kwizihiza Eid al-Fitr no gusoza Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan ku Bisilamu.

Igisibo ni rimwe mu mahame atanu ya Islam, risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro, ibinyobwa mu bihe bisanzwe n’ibindi bibashimisha bakarangamira Imana. Gusa bemerewe gufata ifunguro izuba rirenze no mu rukerera.

Ubusanzwe kwiyiriza ubusa bituma ababikoze bumva uburemere bwo kwicwa n’inzara ku buryo bishobora kubatoza gufungurira abatishoboye, kandi iki gikorwa cyo kwiyiriza muri Isilamu gifatwa nk’uburyo bwiza bwo gushimira Imana.

Uko kwigomwa kurya, kunywa no gukora imibonano mpuzabitsina, kandi byanagaragajwe n’Intumwa y’Imana Muhammad, nk’ikimenyetso cy’uko umuntu yagira ubushobozi bwo kwigenzura.

Abisilamu bizera ko uko kwigenzura kubashoboza kudahora bakoreshwa n’ibyo umubiri urarikira, ahubwo bakaba bafata umwanzuro runaka ukwiriye mu buzima busanzwe.

Icyakora abo mu Rwanda basabwe kwirinda ibikorwa by’imyidagaduro n’ibirori, kubera ko wahuriranye n’igihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.