× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Itsinda ry’abaririmbyi Heritage Group mu nteguza ikomeye y’indirimbo nshya yabo ya 6 bise "Ineza yawe"

Category: Choirs  »  5 months ago »  Nelson Mucyo

Itsinda ry'abaririmbyi Heritage Group mu nteguza ikomeye y'indirimbo nshya yabo ya 6 bise "Ineza yawe"

Iri itsinda ry’abaririmbyi Heritage group ni rimwe mu matsinda azwi n’abatari bake cyane cyane mu ntara y’amajyaruguru bakaba ba kizigenze muri Musanze

Kubera uburyo batyaje imihogo n’uburyohe bw’injyana zabo Heritage group ntijya itenguha abakunzi bayo.

Kuri ubu hagezweho indirimbo bise "Ineza yawe" itegujwe ndetse ikaba izaba isesekaye kuri YouTube yabo muri week kuya 27 Mutarama 2024 Isaa moya z’ijoro.

Amakuru dukesha abayobozi b’iri tsinda bavuga ko uyu mwaka ari umwihariko mu bikorwa bya Heritage group kuko bafite gahunda nyinshi zigiye kubahuza n’abafana babo ndetse n’ababashyigikiye.

Yagize ati "Na nyuma y’iyi ndirimbo Ineza yawe hari ibindi bikorwa bizaduhuza n’abafana bacu birateganyijwe ku bwinshi. Tuzashyira ahagaragara izindi, dukore ingendo zitandukanye, twitabire ibitaramo ndetse muzagenda mubimenyeshwa no kubitangazamakuru bitandukanye"

Iri tsinda rigizwe n’abanyempano b’ingeri zose baturuka mu matorero atandukanye (Inter-confessionel) ndetse basanzwe banabarizwa mu yandi matsinda magari (Choirs, Worship teams).

Iyi nteguza ije nyuma y’icyemezo cyo gukorana n’aba Producer b’abahanga kuko n’indirimbo yashyijweho intoki n’ibitekerozo na Realbeat muri Audio ndetse amashusho (Video) akorwa na kizigenze Sammy Jobert.

Heritage group yabonye izuba muri Mutarama 2016 ikaba igenda ivugururwa bitewe nuko icyerekezo cya muzika yabo kidatana no gukora injyana zigezweho ndetse zivuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.