× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Itorero rya AEBR Kacyiru ryibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, risura urwibutso rwa Ntarama-VIDEO

Category: Ministry  »  April 2023 »  Cecile Uwamaliya

Itorero rya AEBR Kacyiru ryibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, risura urwibutso rwa Ntarama-VIDEO

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Mata 2023 itorero rya AEBR Kacyiru ryasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, bashyira n’indabo kuri uri rwibutso mu kunamira inzirakarengane zihashyinguye zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ni hamwe mu nzibutso za Jenoside zibitse amateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho haguye abantu batari bake harimo abana n’abantu bakuru bahiciwe ubwo bari bahahungiye.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruruhukiyemo Abatutsi biciwe mu rusengero ubwo bari bahahunguye bizeye ko bahakirira. Amateka avuga ko ubwo bahungiraga, leta yari iriho icyo gihe yababwiye ko igiye kubaha uburinzi, ariko yarababeshyaga kugira ngo ibone uko ibicira rimwe.

Iyo leta mbi yabasabye kubwira n’abandi batutsi bakava mu bishanga n’ahandi hatandukanye bari bihishe, ariko bukeye nk’uko bisanzwe bagiye gusenga basanga Interahamwe zahagose, batangira gushaka uko bahunga, gusa ntibyari gukunda kuko bari bamaze kugotwa, abo ntibabashije kuharenga. Ubusanzwe i Ntarama mu Karere ka Bugesera bibuka ku italiki ya 15 Mata.

Muri zimwe mu ntego zatumye AEBR Kacyiru bahitamo gusura uru rwibutso rwa Ntarama ni uko hashyinguwemo bamwe mu bahoze ari abakristo b’iri torero, ndetse hakaba hari n’imiryango yaharokokeye n’ifitemo ababo.

Mu butumwa bwatanzwe muri iki gikorwa harimo kwibutsa urubyiruko ko arizo mbaraga z’igihugu, bityo bakubaka u Rwanda rwiza. Mu ntego iri torero rifite ni uko urubyiruko rwiga rukamenya amateka.

Iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ingaruka mwaka kuri iri torero rya AEBR. Mu myaka yashize, basuye urwibutso rwa Kamonyi, urwibutso rwa Murambi n’urwibutso rwa Gisozi.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abarimo Hon. Bakundufite Christine Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru. Yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati "Hari umunsi tuzahura n’abacu".

Yongeye yibutsa ko urubyiruko ari rwo rufite inshingano zikomeye mu kurinda ibyagezweho na leta y’Ubumwe, ifata abanyarwanda kimwe nta vangura, bityo urubyiruko ni rwo rugomba gusigasira ibyo byose byiza byagezweho. Ati; ”Gusenya birihuta, ariko kubaka biravuna cyane, ni namwe mukwiye kurwanya abapfobya, bakanahakana Jenoside.”

Bishop Emmanuel Ndagijimana, Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda, AEBR, akaba n’Umushumba wa AEBR Kacyiru, yagize ubutumwa atanga ku bakristo bose, anagaruka ku nsanganyamatsiko y’igihugu ariyo Kwibuka Twiyubaka.

Yavuze ku buhamya bw’umupasiteri wishwe n’abakristu be harimo n’abaririmbyi b’itorero. Uwo mupasiteri yitwaga Kazibaya Syliver. Yibukije abakritu kurangwa n’indangagaciro z’ubukristu kuko iyo baba bazifite ntabwo bari kuba baremeye kwica umuyobozi n’abari bagize itorero.

Atanga ubumwa akangurirra andi matorero kujya akora urugendo akanasura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari inzira ituma abantu bakira ibikomere, abibutsa ko niba bataranatangira kubikora, baba barakererewe kuko abanyarwanda ni bo bakristu.

REBA AMASHUSHO Y’UKO BYARI BIMEZE UBWO ABA BAKRISTO BASURAGA URWIBUTSO RWA JENOSIDE RWA NTARAMA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.