× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel Mbonyi yatangaje inkuru izimije y’ibyo yaboneye muri Uganda bamwe bakeka ko ’yaba yaramburiweyo’

Category: Ministry  »  4 days ago »  Our Reporter

Israel Mbonyi yatangaje inkuru izimije y'ibyo yaboneye muri Uganda bamwe bakeka ko 'yaba yaramburiweyo'

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi, yikojeje ku mbuga nkoranyambaga ze maze ateza urujijo ku bamukurikira, bituma bibaza niba yaba yarambuwe mu bitaramo aherutse kujyamo mu gihugu cya Uganda.

Kuwa Gatatu tariki 11 Nzeri 2024, ni bwo Israel Mbonyi yifashishije amashusho yafashe ari mu bitaramo aherutse gukorera muri Uganda maze ashyiramo indirimbo uko nagiye i Buganda ya Francois Nkurunziza.

Ayo mashusho yaherekejwe n’amwe mu magambo agize iyo ndirimbo aho Nkurunziza Francois Yagize ati: “Bambariye bambeshya ngo ugiye i Buganda aba ataye ubutindi ndararuka njya i Buganda, bajyaga bambwira ngo abavayo bazana ivarisi n’agasafuriye n’agatarara bacanye ku manywa ya rukamba […] arenzaho idarapo rya Uganda n’agatima.”

Ibi bamwe mu bamukurikira babibifashe nk’urwenya uyu muhanzi yateraga ariko kandi hari n’abaketse ko yaba yarambuwe dore ko muri iyo ndirimbo yifashihsije hari aho ibivuga.

Bamwe mu byamamare bagaragaje ko byabasekeje harimo Aline Gahongayire wiyita Dr Alga, Clapton Kibonge, Irene Murindahabi n’abandi. Nubwo hari ababifashe nk’urwenya ariko harimo abaketse ko uyu muhanzi yaba yarambuwe.

Uwiyita Christopherurangwa250 yagize ati: “Kagire inkuru nta gusubirayo?!
Uwitwa Dieudone Manishimwe ati: “Uri kugira ngo utaduha ku yo wakuyeyo ahubwo zamura.”

Undi wiyise dagama851 ati : “Yoo! barakwambuye se bro, Mbonyi kuba umuntu nkawe apostinze iyi ndirimbo byanze bikunze ntibyagenze neza, abasajya baba badatinya Imana pe, gusa ndababaye kandi akari ku mutima gasesekara ku munwa […].” Husseinnsanzimfura yungamo ati: “ Mbonyi utatubwira ko mu gitaramo nta mufungo wavuyemo se.”

Mbonyi aheruka gukorera ibitaramo bibiri muri Uganda harimo icyabaye tariki 25 Kanama 2024 i Mbarara, n’ikindi cyabaye tariki 23 Kanama 2024 Lugogo Cricket Ova, byombi byari byabanjirijwe n’icyo yari yakoreye muri Kenya tariki 10 Kanama 2024 mu cyo bise Africa Worship Experience.

Ivoko: Imvaho Nshya

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.