Umuhanzi mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, Israel Mbonyi wiyongereyeho akazina k’Ubuhamya Bugenda, yemeje amakuru y’uko azataramira ku nshuro ya gatatu muri Kigali BK Arena.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Instagram, Israel Mbonyi yagize ati: “Muraho neza bantu bange? Birongeye birabaye. Ku wa 25 Ukuboza 2024, Icyambu kigiye kuba ku nshuro ya gatatu. Ndi Ubuhamya Bugenda, ndashima. Ntimuzabure! Mu minsi ya vuba tuzababwira uko gahunda zose zirimo no kugura amatike zizaba zimeze.”
Yakomeje avuga ko ari umugisha kuba Imana yaratumye mu Rwanda habasha kuboneka ahantu hateranira abantu ibihumbi icumi cyangwa barenga. Yashishikarije abantu kwitegura Noheri banategura uko mu gitondo bazasangira n’inshuti n’abavandimwe, hanyuma nimugoroba bakajya kuramya Imana bafatanyije na we.
Ni ku nshuro ya gatatu azaba ahataramiye mu gitaramo yise Icyambu Live Concert, iyi ikazaba ari edition 3, dore ko edition 1 mbere yabaye mu mwaka wa 2022, iya kabiri ikaba mu mwaka wa 2023. Iya gatatu na yo igiye kubera muri BK Arena nk’ibisanzwe ku wa 25 Ukuboza 2024, ku Munsi Mukuru wa Noheri.
Inshuro ebyiri cyangwa muri edition ebyiri zabanje, Israel Mbonyi yagurishije amatike yose yari yashyize ku isoko, abantu barakubita buzura BK Arena, inzu idapfa kuzuzwa n’undi uwo ari we wese, uretse Chryso Ndasingwa wamuguye mu ntege akabikora ku nshuro ya mbere yahataramiye muri Gicurasi uyu mwaka mu gitaramo yise "Wahozeho Album Launch".
Byitezwe ko no kuri iyi nshuro abarenga ibihumbi icumi bazagura amatike, bakajya gutaramana n’uyu munyabigwi Israel Mbonyi wataramiye ahantu hatandukanye harimo Kenya, Uganda n’ahandi, kandi hose abantu bakuzura ahabereye ibitaramo bye.
Icyambu ni izina ry’indirimbo imwe mu zikunzwe ziri muri album ye ya kane. Iyi album na yo yayise Icyambu. Icyambu nanone ni ijambo ryo mu izina rye, kuko yitwa Mbonyicyambu Israel.
Ni umuhanzi wa mbere mu Rwanda wibitseho amateka yo kuzuza BK Arena inshuro ebyiri muri ibi bitaramo akora kuri Noheri. Byitezwe ko muri uyu mwaka na bwo nahakorera igitaramo abantu bazahuzura, ndetse bamwe bari bifuje ko yazagikorera muri Sitade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45.
Nyuma yo gukorera igitaramo muri BK Arena ikuzura mu mwaka wa 2023, ku mbuga nkoranyambaga bamwe bagaragaje ko batangariye igikundiro Mbonyi afite, urugero nka Ev.
Fred Kalisa ukunda Israel Mbonyi cyane yanditse kuri All Gospel Today ko ubutaha byaba byiza igitaramo kibereye muri Stade Amahoro, avuga ati “izaba yaruzuye”, dore ko yari ikiri kuvugururwa.
Israel Mbonyi aherutse gushyira hanze indirimbo yise Kaa Nami. Afite izindi zakunzwe zirimo Nina Siri, Nita Amini n’izindi, zose akaba azazririmba mu gitaramo cyo ku wa 25 Ukuboza 2024.
Buri uko Mbonyi akoreye igitaramo muri BK Arena haruzura