Rugarama James umugabo wa Daniella babana mu itsinda James & Daniella, yasabye abakunzi ba Gospel gushyigikira Bibilia anatangaza impamvu we n’umuryango we bashyigikiye uyu mushinga.
Hari mu kiganiro n’itangazamakuru kuwa wa kabiri tariki 26/03/2024. Ni ikiganiro cyabereye muri BK Arena ahazabera igitaramo cya rurangiza cyitwa "Ewangelia Easter Celebration" kizaba kuri Pasika tariki 31 Werurwe 2024 kuva saa Munani.
Iki gitaramo cyateguwe na Bible Society of Rwanda (BSR) hagamijwe gusoza ubukangurambaga bwa ’Shyigikira Bibiliya’ no gukusanya inkunga izifashishwa kugira ngo Bibilia idacika burundu.
Ni ikiganiro kitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abanyamakuru nka 70, abahanzi n’abaterankunga b’iki gitaramo. Bamwe mu bitabiriye iki kiganiro harimo: James Rugarama, Pastor Viateur Ruzibiza, Pastor Serugo Ben, Isimbi Sylivie (waturutse muri Techno Market), Joseph (kuva muri Magazin Ma Colombe) iduka ricuruza imyenda y’abagabo, Jean Luc Rukundo uyobora Shalom choir n’abandi,
Muri iki kiganiro Rugarama James yavuze ko we n’umuryango we bashyigikiye bikomeye uyu mushinga wo kongera Bibilia bitewe n’uko ubutumwa bwiza babwiriza binyuze mu ndirimbo bukomoka muri Bibilia.
Yongeyeho ko iki gitaramo kiri mu bitaramo biteguye neza anashimangira ko ku ruhande rwe na team bafatanyije biteguye bikomeye mu buryo bwa tekinike aho ibintu byose bihagaze neza. Yavuze ko abaririmbyi bameze neza kandi bakomeje imyiteguro igamije kuzatanga ibyishimo muri iki gitaramo.
James yavuze kandi ko kuba pasika na Bibilia ari ishingiro ry’isi ndetse akaba n’ishingiro ry’agakiza, byatumye we n’umuryango we bashyigikira bibilia.
Rukundo Jean Luc, Umuyobozi wa Shalom Choir Choir, yashimiye itangazamakuru abasaba gukomeza ubukangurambaga bwo gushyigikira Bibilia. "Nabwira abazaza ngo bazahindure inkweto. Abagabo bazazane Godasi, abagore bazane Barlene" - Jean Luc wa shalom Choir.
Ev. Fulgence Mutabaruka Umuyobozi w’uruganda BETA PAINT yasabye buri wese gukora ubukangurambaga ku bwo gushyigikira bibilia. Leonce umunyamabanga wa Christis Regnat yashimiye ubumwe bw’amadini mu gikorwa cyo gushyigikira Bibiliya.
Urugendo rwo gucapa Bibilia muri Koreya, kuva mu rurimi rw’igiheburayo igashyirwa mu ndimi nyinshi, ni urugendo rurerure. Kuva mu ruganda aho ikorerwa ikagezwa mu bihugu bitandukanye bitwara arenga 400,000 Frw.
Kuba igurishwa amafaranga ari munsi y’ayo, ni uko haba habayeho ubwitange bw’abaterankunga batandukanye. Ni nayo mpamvu BSR yashyizeho ubu bukangurambaga kugira ngo igiciro cya Bibiliya mu Rwanda kigabanuke.
Pastor Serugo Ben ati: "Ijambo ry’Imana rishingiye kuri Bibilia. Twarakijijwe turi abana b’Imana rero buri wese afite inshingano yo guharaniera ko Bibilia igera kuri buri wese mu buryo bworoshye".
Ku ruhande rw’umuyobozi wari uhagarariye Christus regnat yavuze ko iki gitaramo ari umwanya mwiza wo guha abantu ibyiza doreko ari igitaramo kizahuriramo injyana zose. By’umwihariko yijeje abakunzi ba Classique ko bazakira ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.
Ubwo yabazwaga impamvu bahuje itariki na Tonzi nawe ufite igiramo ku cyumweru, Nicodeme Nzahoyankuye yagize ati: "Tugize amahirwe twabona ibitaramo birenze kimwe bibera umunsi umwe, igikuru ni uko byose birimo souvereinity chretienne."
Muri BK Arena hagiye kubera igitaramo gikomeye cya Pasika