× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Igitego kwa Yesu! Inganda z’inzoga ziri mu gihombo kubera ko aba Gen Z bari kuzitera umugongo

Category: Development  »  28 seconds ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Igitego kwa Yesu! Inganda z'inzoga ziri mu gihombo kubera ko aba Gen Z bari kuzitera umugongo

Mu gihe imyaka myinshi inganda zikora inzoga zari zisanzwe zishingira ku bakiriya benshi b’urubyiruko bazikoresha umunsi ku wundi, ubu ibintu birasa n’ibyahindutse.

Raporo zitandukanye zigaragaza ko urubyiruko rwo mu gisekuru cya Gen Z (abavutse hagati ya 1997 na 2012) rugenda rugabanya kunywa inzoga ku rugero rutigeze ruboneka mbere, ibintu biri gushyira igitutu gikomeye ku masosiyete akomeye akora inzoga ku isi.

Amakuru yatangajwe na Bloomberg agaragaza ko impinduka mu myitwarire y’abanywa inzoga yatumye imigabane y’amasosiyete akomeye akora inzoga, divayi n’ibindi bisindisha itakaza agaciro kagera kuri miliyari 830 z’amadolari y’Amerika mu myaka ine ishize.

Abasesenguzi bavuga ko ikibazo atari uguhindagurika kw’isoko gusa, ahubwo ko hari impinduka z’igihe kirekire mu mibereho y’abantu, cyane cyane urubyiruko, ruri kugenda ruhitamo ubuzima butarimo inzoga cyangwa rukazinywa ku rugero ruto cyane.

Kuki Gen Z iri kureka inzoga?

Impamvu nyamukuru zigarukwaho harimo kwita ku buzima, kwirinda ingaruka z’inzoga ku mubiri no mu mitekerereze, ndetse no kugabanya amafaranga akoreshwa mu myidagaduro. Ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko benshi muri aba rubyiruko bashyira imbere imyitozo ngororamubiri, imirire myiza n’ubuzima buzira ibisindisha.

Hari kandi abavuga ko imbuga nkoranyambaga zatumye urubyiruko rwirinda gusinda cyane kubera gutinya gufotorwa cyangwa gufatwa amashusho bari mu bihe bibatesha agaciro. Abandi bo bavuga ko inzoga zihenze cyane ku buryo bahisemo kuzikuraho amafaranga yabo.

Ingaruka ku nganda zikora inzoga

Iyi mpinduka iri kugira ingaruka zikomeye ku nganda zikora inzoga. Bloomberg ivuga ko kuva mu 2019 kugeza mu 2025, ikoreshwa ry’inzoga ku rwego mpuzamahanga ryagabanutse ku mpuzandengo ya 2% buri mwaka.

Ibigo bikomeye nka Heineken byatangaje ko byabonye igabanuka ry’igurishwa ry’inzoga mu masoko y’ingenzi yo mu Burayi no muri Amerika, ibintu byatumye bamwe mu bayobozi b’ibi bigo bahindura ingamba cyangwa bagatangira gushora imari mu binyobwa bitarimo inzoga.

Mu Budage, igihugu kizwi cyane ku muco wo kunywa inzoga, zimwe mu nganda zifite amateka maremare zafunze imiryango cyangwa zitangira kugabanya ibikorwa kubera igabanuka ry’abakiriya n’izamuka ry’ibiciro.

Hari icyizere ku Bakristo?

Nubwo iyi nkuru ireba ubukungu n’imyitwarire y’urubyiruko, bamwe mu Bakristo bayifata nk’ikimenyetso cyiza cy’uko urubyiruko ruri kurushaho kwita ku buzima no kwirinda ibintu bishobora kubangamira imibereho yabo.

Nubwo atari ko buri wese wahagaritse kunywa inzoga aba yabitewe n’impamvu z’ukwemera, kugabanuka kw’ikoreshwa ryazo ni inkuru yakiriwe neza n’abashyigikiye imibereho irangwa no kwifata no kwirinda ibisindisha.

Abasesenguzi bavuga ko niba iyi myitwarire ya Gen Z ikomeje, inganda z’inzoga zizakomeza guhindura uburyo zikora ubucuruzi, zishore imari cyane mu binyobwa bitarimo inzoga cyangwa bifite ibisindisha bike, kugira ngo zibashe gukomeza kubona abakiriya mu bihe biri imbere.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.