× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibarura rusange: Abanyarwanda ubu ni 13,246,394 - Abagabo ni 48,5% naho abagore ni 51,5%

Category: Development  »  February 2023 »  Editor

Ibarura rusange: Abanyarwanda ubu ni 13,246,394 - Abagabo ni 48,5% naho abagore ni 51,5%

Umubare w’abanyarwanda wariyongereye aho ubu bageze kuri Miliyoni 13 mu gihe mu 2012 bari Miliyoni 10.

Imibare mishya yakusanyijwe mu ibarura rusange ry’abaturage ryabaye mu 2022 ikozwe n’ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yagaragaje ko Abanyarwanda ubu ari 13,246,394, bavuye kuri miliyoni 10,5 bariho mu 2012.

Iyi mibare igaragaza ko 48,5% ari abagabo, naho 51,5% ni abagore. Muri iyo mibare, nibura umugore wo mu cyaro ufite hagati y’imyaka 16-49 ashobora kubyara abana ku mpuzandengo ya 3,8. Ni mu gihe mu mujyi ari impuzadengo y’abana 3.2.

NIRS ivuga ko aba baturage bahurira mu ngo 3,312,743, aho nibura rumwe rugizwe n‘impuzandengo y’abantu bane.

Imibare igaragaza ko Abanyarwanda 72,1% batuye mu byaro, 27,9% batuye mu mijyi. Intara y’Iburasirazuba niyo ituwe cyane kuko 26.9% batuye muri iyi Ntara.

Muri rusange Intara y’Iburasirazuba ifite abaturage 3,563,145, Intara y’Amajyepfo ifitemo 3,002,699 bangana na 22,7%, Intara y’Iburengerazuba ifitemo 2,896,484 bangana na 21,9%, Intara y’Amajyaruguru ifitemo 2,038,511 bangana na 15,4%, naho Umujyi wa Kigali ufitemo 1,745,555 bangana na 13,2%.

Src: RBA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.