Buri kuwa Gatatu kuva saa Moya z’umugoroba kugeza saa Yine z’ijoro ntugacikwe n’igitaramo "Holy Music" kizajya kibera ku Kisimenti kuri Hi Coffee ku muhanda KG 18 muri Car Free Zone. Paradise.rw yamenye ko iki gitaramo kizajya gitaramamo gusa abahanzi mu muziki wa Gospel. Ku bundi busobanuro, hamagara: 0788538661.
Hi Coffee ikomeje kugaragaza inyota yo gushyigikira umuziki wa Gospel. Uretse iki gitaramo bazajya bakora buri kuwa Gatatu, bari no gutera inkunga ibitaramo binyuranye byaa Gospel.
Baherutse gutera inkunga Siloam Choir ya ADEPR Kumukenke cyabaye kuwa 11/12/2022 muri Dove Hotel - "Twamennyemo" ni ko Danny Mutabazi, Brand Ambassador wa Hi Coffee, yabwiye abanyamakuru. Banateye inkunga igitaramo cya Vestine na Dorcas kizaba tariki 24/12/2022.