× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Hari imbaraga zishoboza abera guhamya mu itanura ry’umuriro - Birashyushye mu giterane Gahogo choir yatumiyemo Hoziyana

Category: Choirs  »  August 2023 »  KEFA Jacques

Hari imbaraga zishoboza abera guhamya mu itanura ry'umuriro - Birashyushye mu giterane Gahogo choir yatumiyemo Hoziyana

Ni mu giterane cyateguwe na korari ya ADEPR Gahogo kikaba kiri kuba, guhera tariki ya 21 Kanama kugeza tariki ya 27 z’uku kwezi.

Iki giterane cyiswe "Gahogo Evangelical Week", gishingiye ku nsanganyamatsiko iri muri Daniel 3:17 hakaba havuga ngo "Hari imbaraga zishoboza abera guhamya mu itanura ry ‘umuriro".

Kibanda cyane mu kwibutsa abantu imbaraga baba bafite iyo bizeye Kristo nk’uko muri Daniel 3:17 habigaragaza, ubutumwa batanga ubwinshi bunyuzwa mu ndirimbo nore ko ari n’abaramyi.

Hatumiwe amakorali menshi azanyuza ubutumwa bwayo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, arimo Hoziana choir ya ADEPR Nyarugenge, Itabaza choir ya Gahogo;

The Weeders choir yo muri ADEPR Gahogo, Bethesida choir nayo yo muri ADEPR Gahogo, Enihakole Choir yo muri Gahogo ndetse na Korali ya Nibature yo muri Gahogo nubundi.

Hazaba kandi hari na korari Wasafiri ya Gahogo, Ruvumera, Ebenezeer choir nayo ya Gahogo Ruvumera, korari Azafu ya ADEPR Rehoboth na korari Elayo ya ADEPR Kibirigi.

Nkuko ku mbuga nkoranyambaga za Gahogo choir yo muri ADEPR Gahogo babitangaje, kwinjira ni ubuntu. Bashishikarije abantu kuza mbere yuko igiterane gitangira.

Bati; "Tunejejwe n’Imana mu mitima yacu!! Turabatumiye mwese nshuti zacu guhera ku munsi w’ejo ku rusengero i Gahogo mu masaha ya nimugoroba…Iki cyumweru cyose!!

By’umwihariko ku cyumweru tuzaba turi kumwe na Chorale mukunda muri benshi Hoziana_choir guturuka i Nyarugenge! Ntimuzabure kwinjira ni ubuntu busaga!!".

Uko byari bimeze ku munsi wa mbere w’iki giterane

Hitezwe guhembuka ku bitabira iki giterane

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.