Gisa Claudine ni umuhanzikazi ukomoka mu Karere ka Musanze, ndetse usengera mu itorero rya ADEPR Paruwase ya Muhoza.
Gisa Claudine ni umukobwa w’umuhanzikazi uririmba indirimbo ziramya lmana ndetse zikanayihimbaza. Yazamutse neza cyane ndetse yakiranwa yombi mu kibuga cya Gospel. Uyu muramyi afite indirimbo 3 iyo yahereyeho yiswe "Nabonye lneza", "Aho wansize" ndetse na "Shimwa".
Uyu muramyi Gisa Claudine ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yasabwe gusobanura uburyo izi ndirimbo ze yazikurikiranije ndetse n’impamvu yahereye kuri nabonye ineza.
Yatangiye agira ati: "Hari abantu babona ineza y’lmana ariko bakabyirengagiza, bakarya bagahaga bakumva ko ubwenge bwabo ari bwo bwabashoboje ibyo bintu. Ariko kwibuka ineza y’lmana ni iby’agaciro ku muntu wese.
lyo mirimo y’lmana rero niyo nibukaga muri iyi ndirimbo nshingiye ku mirimo Uwiteka yari yakoreye Ubugingo bwange n’ubuzima nibuka ibintu bihambaye lmana yakoze kuri ngewe ndavuga nti: ’kabisa nabonye ineza y’lmana’ ".
Yaje gukurikizaho "Aho wansize" maze ati: "Aho wansize ni isengesho nasenze kandi ndisenga rivuye ku mutima wange, nahamagaye lmana muri ariya magambo yose guhera ku ijambo rya mbere kugera irangiye."
lyi ndirimbo yaje kuyisobanura ayihuza n’amateka ya Hana umugore wari ingumba ariko igihe kigeze lmana iramwibuka imuha Samuel. Yaboneyeho no kwihanganisha abantu bari mu bihe by’umwijima ndetse n’umubabaro ko ntaho byarenga inkombe ntago byarenga ijambo lmana yavuze.
Yaje gusoreza kuri "Shimwa" maze amanuka urukundo rwa Kristo amuvuga neza lmana iranezerwa. Yagize ati: "Kuba nararirimbye Shimwa si uko amarira yashize, si uko n’intambara zakuweho ni umutima unyuzwe. Kandi Shimwa irimo Yesu, irimo n’umusaraba wiwe, irimo no gucungurwa kwange nayo nayanditse natekereje ku rukundo rw’lmana".
Uyu muramyi yakomeje avuga urukundo rwa Kristo ati: "Ese iyo Yesu aza kwiruka nka ba Yohana, Petero n’abandi twari kuba aba nde ?" Yakomerejeho aririmba indirimbo yo mu gitabo mu ndirimbo zo guhimbaza lmana ya 376 "Habaye umunsi w’ishimwe mu ijuru ".
Uyu muramyi mu biganiro byinshi yagiye agirana n’itangazamakuru avuga ko kuririmba ari impano yavukanye, akurira mu itorero ndetse igenda irushaho gukura hamwe n’lmana .
Gisa Claudine yatangaje byinshi ku ndirimbo ze