Mu nkuru iteguza ya Isaac Pappy umuramyi ukorera umuziki we ku mugabane w’ Iburayi akaba atuye mu gihugu cy’Ubufaransa (France) yavuze ko yari afite inzozi zo kwagura umuziki we wo kuramya no guhimbaza Imana ari nayo mpamvu yasubukuye ibikorwa byo gukora no gushyira hanze umuziki we.
Isaac Pappy wavuye mu Rwanda asengera muri ROC (Revelation of Omega Church) akaba nubu ariryo torero rimushumbye yatangarije abakunzi ba Gospel yo mu Rwanda na Diaspora Nyarwanda ko iyi ndirimbo "Dufite Umukiza" abanjirijeho ari impano ikomeye yageneye abakunzi be.
Avuga ko yabageneye iyi mpano kugira ngo kuri pasika izabafashe gususuruka no kwibuka ko "Dufite umwami n’umukunzi witanze ku bwacu ndetse agasoza ikivi cyo kuducungura no kwibutsa abantu ko nubwo ibibazo bitabura mu buzima bidakwiriye kutubera inkomyi yo guhimbaza Imana".
Kanda hano wumve indirimbo DUFITE UMUKIZA ya Isaac Pappy na Rachel Uwineza
Iyi ndirimbo na none ibanziriza indi mishinga myinshi uyu muramyi agambirira gusohoza mu muri uyu mwaka no myaka iri mbere. Icyifuzo yagize nuko nawe yabonaga hari umusanzu uziguye yashyira kuri Gospel Nyarwanda.
Yagize ati" Nagize inkomangwa kenshi ku mutima ngo nkore indirimbo nyinshi ku bw’umurimo wa Data, ubu mbashije gukora ibi ariko ibyinshi kandi byiza nibyo biri imbere"
Isaac Papy arateganya imishinga myinshi irimo ama Audio nama video.menshi mu rwego rwo guteza imbere umuziki we.
Kuba yaratekereje gukorana indirimbo n’abahanzi bo mu Rwanda ni ukugira ngo umuziki we urenge ubufaransa ndetse ugere ku mbaga ngari y’abumva ikinyarwanda ndetse n’izindi ndimi.
Mu byo ateganya harimo gukora indirimbo zikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza kugira ngo ubutumwa bwe bugere kubo yabugeneye (Public Target).
Isaac Papy yabwiye Paradise ko iyi ndirimbo ye "Dufite Umukiza" izakurikizwa n’amashusho ndetse n’indi mishinga mu gihe cya vuba.
Kanda hano wumve indirimbo DUFITE UMUKIZA ya Isaac Pappy na Rachel Uwineza
Isaac Papy yahuje imbaraga na Rachel bakorana indirimbo iryoshye
Isaac Papy yinjiranye imbaraga mu muziki wa Gospel
Rachel Uwineza ari mu baramyi b’agatangaza mu Rwanda