× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Deborah Masasu yizihije isabukuru y’amavuko n’imyaka 4 y’urushako mu byishimo bisendereye-PHOTOS

Category: Love  »  September 2023 »  Sarah Umutoni

Deborah Masasu yizihije isabukuru y'amavuko n'imyaka 4 y'urushako mu byishimo bisendereye-PHOTOS

Kuva Deborah Masasu arushinze na Dr. Musafiri Thacien, hashize imyaka 4. Buri mwaka yizihiza isabukuru y’urushako ku munsi umwe n’uw’isabukuru ye y’amavuko, akaba ariyo mpamvu biba ari ibirori bikomeye.

Tariki 07 Nzeri 2023, Deborah Masasu umukobwa wa Apotre Joshua Masasu, yanditse kuri Instagram ye ubutumwa bw’umunezero wuzuye umutima we, avuga ko Imana yabakoreye ibintu byinshi byiza ndetse n’ibindi igiye kubakorera, akaba ariyo mpamvu anezerewe bikomeye.

Tariki 07/09/2019 ni bwo Deborah Masasu umukobwa w’Intumwa y’Imana Masasu Yoshuwa uyobora Evangelical Restoration church ku isi, yasezeranye imbere y’Imana kubana akaramata n’umugabo we Musafiri Thacien. Kuri ubu aba bombi batuye mu gihugu cy Canada.

Deborah Masasu ni imfura ya Apotre Masasu na Lydia Masasu. Avuka mu muryango w’abana batanu ari bo Deborah Masasu, Joshua Masasu, Caleb Masasu, Esther Masasu na Yedidiah Masasu. Ni we watangije itsinda rya Shining Stars ribyinira Imana mu mbyino zitandukanye yaba iza kinyarwanda n’izindi zigezweho ku isi.

Deborah Masasu Uwamahoro afite impano y’ivugabutumwa akomora ku babyeyi be. Asanzwe akora ubushabitsi (Business) mu cyitwa Deborah Masasu Collection (African Collection). Kuri ubu yamaze kurushinga n’umukunzi we Musafiri Thacien usanzwe ari umuganga mu buzima busanzwe.

Deborah na Thacien basezeraniye mu rusengero rwa ERC Masoro kuri uyu wa Gatandatu mu muhango wayobowe na Apotre Masasu Yoshuwa Ndagijimana witabirwa na benshi biganjemo n’abakristo ba Evangelical Restoration church bari banyotewe cyane n’ubukwe bw’umwana w’umushumba wabo Apotre Masasu bakunze kwita ‘Daddy’.

Umutekano wari wakajijwe muri ubu bukwe dore ko babanje kwangira abanyamakuru gufotora, nyuma bakaza kubemerera umuhango ugeze hagati dore ko abageni baburaga iminota micye bagasoza kwambikana impeta. Akandi gashya kabereye muri ubu bukwe ni uko Pastor Lydia Masasu umubyeyi wa Deborah Masasu yakoze mu nganzo akaririmbira abageni.

Ibirori byo kwiyakira (Reception) byabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo mu mujyi wa Kigali. Amakuru avuga ko hinjiye gusa abari bafite ubutumire (Invitation). Umukobwa umwe usengera muri ERC Masoro yabwiye Inyarwanda ko atiriwe ajyayo kuko nta butumire afite.

Tariki 31/08/2019 ni bwo Deborah Masasu Uwamahoro yasabwe anakobwa n’umukunzi we Musafiri Thacien mu muhango wabereye hafi n’ikibuga cya Golf kuri SOS Kacyiru mu mujyi wa Kigali.

Tariki 25/08/2019 ni bwo Deborah Masasu yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi (Bridal shower) ahabwa impanuro z’uko azarwubaka rugakomera. Yari yambaye ikanzu nziza cyane igera ku birenge ndetse n’ivara ku mutwe.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2019 ni bwo Musafiri Thacien yambitse impeta umukunzi we Deborah, ayimwambikira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho umukunzi we yari amaze iminsi aba. Yateye ivi asaba uyu mukobwa kuzamubera umugore, undi ntiyazuyaza ahita amubwira ’YEGO/YES’.

Tariki 19 Gicurasi 2019 ni bwo abakristo ba ERC Masoro batangarijwe bwa mbere ko Deborah Masasu agiye gukora ubukwe. Pastor Lydia Masasu nyina wa Deborah Masasu ni we wayoboye umuhango wo kwerekana abasore n’inkumi bagiye kurushinga barimo n’umukunzi wa Deborah.

Ubwo yari ageze ku mukwe we, byabaye ibindi bindi dore ko abakristo baganjije ijwi rye bitewe n’ukuntu bari bishimiye cyane inkuru y’ubukwe bwa Deborah Masasu.

Byari umunezeo udasanzwe mu bukwe bw’aba bombi

Deborah na Musafiri bararyohewe cyane

Kuri St Valentin, Deborah yanyuzwe n’urukundo yeretswe n’umugabo we

Ubukwe bwabo bwari ibirori bikomeye

Deborah na Musafiri batuye muri Cadana

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.