City Light A Foursquare Church ikorera Kimironko umurenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, yateguye igitaramo kidasanzwe cyo gusoza umwaka bise "Cross Over Service", cyatumiwemo abahanzi b’ibyampamare.
Kuri iki cyumweru Ku wa 31 Ukuboza 2023 ku itariki isoza umwaka itorero rya City Light A Foursquare church harabera amateraniro yo gukesha azabinjiza mu mwaka mushya wa 2024 hamwe na Bishop Dr. Fidele Masengo na Pastor Solange Masengo.
Ni amateraniro ari bwitabirwe n’abahanzi b’Abanyarwanda bakomeye kandi bakunzwe aha dusangamo abana b’abakobwa bakiri bato "Vestine na Dorcas", Josh lshimwe, Ben na Chance, Abanaziri Ministry, Joyous Melody ndetse n’Abayumbe.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Bishop Dr. Fidele Masengo Umushumba Mukuru wa City Light A Foursquare Church yagize ati : "Turashishikariza abanyarwanda bose kuzayitabira ni amateraniro meza, azatangira saa 8:00 pm (saa mbiri z’ijoro) kugeza mu gitondo.
Ni amateraniro yo gusengera umwaka, dusengera ibyifuzo by’umwaka, dusengera imigambi mishyashya yose. Ni ikaze ku bantu bose hazaba hari ibihe byiza".
City Light A Foursquare Church, ni itorero rimaze imyaka 17 rikorera muri iki gihugu cy’ u Rwanda. Rizwiho kuba iwabo w’abaramyi bakomeye ndetse ni umubyeyi w’amatsinda akomeye mu gihugu cya Gisubizo Ministries, Alarm Ministries, Joyous Melody n’abandi.
Bishop Dr. Fidele Masengo na Pastor Solange Masengo nabo baraba bahari
Bishop Dr. Fidele Masengo azwiho no kwandika ibitabo byuje ubutumwa bukomeye
Iki gitaramo kiraririmbamo Vestine na Dorcas n’abandi baramyi bakunzwe cyane