Umusore ukunda Imana cyane usengera mu itorero rya ADEPR Kibagabaga, Twizerimana Christopher Chance, kandi akaba aririmba muri korali yo kuri iri torero yitwa Goshen, yongeye kuzirikana abakunzi be.
Chance ufite inkomoko mu ntara y’iburengerazuba mu karere ka Rubavu, yashyize hanze indirimbo nshya yise "Muri Yesu" yatunganijwe mu majwi na Producer Ishimwe, hanyuma amashusho yayo meza cyane akoranye ubuhanga yakozwe na Chrispin.
Ni indirimbo imaze igihe gito isohotse ikaba yasamiwe hejuru. Mu gihe imaze iri hanze, imaze kurebwa nabatari bake. Ni indirimbo yuzuye amagambo meza akumbuza abantu ibyiza bya Yesu ku bataramubona kuko aruhura.
Ni indirimbo ihimbitse kandi irimo n’abaririmbyi batojwe. Si ibyo gusa kuko n’amashusho yayo ntuhaga kuyareba. lnyikirizo iragira iti: "Har icyo nabonye muri Yesu gitandukanye n’icyo nabonye ahandi".
Akomeza agira ati "Naho imitini itatoha, imizabibu nayo ntiyere imbuto bagahingira ubusa imyerayo ntakizambuza kwiringira lmana yange. Yemwe abarushye n’abaremerewe nimuze kwa Yesu abaruhure imitwaro yose mwikoreye, nimuze munywe kumazi amarinyota kandi n’udafite ifeza nawe naze"
Agasoza agira ati: "Harimo amahoro, harimo ibyishimo n’umunezero uhoraho, muri Yesu harimo byose nkeneye ".
Uyu muramyi ufite inganzo iri gukora ku mitima ya benshi, Christopher Chance yabwiye Paradise ati: "Uyu mwaka ndashaka gukora cyane ku buryo nzakora na Concert muri BK Arena. Mwitege indirimbo nyinshi zitandukanye zivuga Kristo neza.
Yakomeje agira ati: "Nzakora indirimbo mu ndimi zitandukanye Kinyarwanda, English, Swahili, nzakora collabo n’abandi baramyi batandukanye, mbese mfite ibintu byinshi byiza muri uyu mwaka.
Twizerimana Christopher Chance ati :"Ndimo ndapanga nk’umuntu Imana inshoboje nabikora cyane ko nibyo maze kugeraho ari yo mbikesha".
Tubibutse ko Twizerimana Christopher Chance ari umunyempano udashidikanwaho na cyane ko ari we wahize abandi banyempano bose mu irushanwa rya RSW Talent Hunt 2023, akaba yarahembwe Miliyoni 10 Frw.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA TWIZERIMANA CHRISTOPHER CHANCE
Twizerimana Christopher Chance yashyize hanze indirimbo nziza cyane