× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Chris Mutabazi wa Holy Entrance Ministry yambitse impeta umukunzi we Bella atera Heleluya-PHOTOS

Category: Love  »  July 2023 »  Our Reporter

Chris Mutabazi wa Holy Entrance Ministry yambitse impeta umukunzi we Bella atera Heleluya-PHOTOS

Umwe mu baririmbyi bakomeye muri Holy Entrance Ministry, yateye intambwe ishimishije mu rukundo, yambika impeta umukunzi we Bella.

Mu mafoto meza yafotowe na Adrien Hat, Chris Mutabazi Taji agaragara ari kumwe n’umukunzi we Bella mu myenda myiza cyane y’ubururu, banezerewe cyane nyuma y’uko abwiwe YEGO n’umukunzi we wamurutiye abandi bakobwa bose.

Umunyarwanda yaravuze ati Akari ku mutima gasesekara ku munwa. Ni nako byagenze kuri Chris kuko yanze kubyihererana, asangiza abarenga ibihumbi 13 bamukurikira kuri Instagram, akari ku mutima we nyuma yo kwambika impea y’urukundo umwali witwa Bella.

Chris yateye Haleluya ati "Nimushime Uwiteka y’uko ari mwiza". Yahise ashimira umukunzi we Bella, ati "Urakoze mukunzi Bella". Mukuru we Elysee Bigira wamamaye muri Gisubizo Ministries yo mu Rwanda, ariko akaba asigaye atuye i Burayi, yagize ati "Turakwishimiye, ufite inkunga yanjye yose."

Umuririmbyi Peace Hoziyana wiyambazwa n’ibyamamare nka Israel Mbonyi, Bosco Nshuti, The Ben, Gentil Misigaro n’abandi, yagaragaje uko yakiriye intambwe Chris na Bella bateye, ati "Congz Chris". Holy Entrance Ministry nayo yagize iti "Congratulations muyobozi wacu Chris".

Chris Mutabazi Taji ni umwe mu baririmbyi b’abahanga u Rwanda rufite. By’umwihariko, afatiye runini itsinda Holy Entrance Ministry dore ko ari mu bayobozi baryo, ibijyanye no kuyobora indirimbo bikaba biri ku mutwe we. Ni umusore usabana kandi ukunda Imana n’abantu.

Bella yasazwe n’umunezero areba Chris ubudahumbya

Bella yegamye mu gituza cya Chris

Chris ari mu baririmbyi bakomeye mu Rwanda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.