× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Canada: Yves Rwagasore yashyize hanze indirimbo nshya yise "Intsinzi yarabonetse" - VIDEO

Category: Artists  »  March 2024 »  Alice Uwiduhaye

Canada: Yves Rwagasore yashyize hanze indirimbo nshya yise "Intsinzi yarabonetse" - VIDEO

Yves Rwagasore utuye muri Canada, akana umwe mu bahanzi b’abahanga bamaze igihe kitari gito muri muzika ya gospel mu Rwanda, yagarutse mu gihangano "Intsinzi yarabonetse".

Umuramyi Yves Rwagasore yashyize hanze indirimbo nshya yise "lntsinzi yarabonetse" . Ni indirimbo yuje amagambo meza atera imbaraga abagenzi bajya mu ijuru. Mu by’ukuri ni indirimbo itanga inkomezi.

Yves Rwagasore wagiye akora ivugabutumwa ahantu henshi hatandukanye nko mu gihugu cy’ u Burundi n’ahandi, muri iyi ndirimbo ye nshya aragira ati: "lntsinzi yarabonetse ni intsinzi y’iteka, uwo ni Yesu mwana w’Imana niwe ntsinzi yacu. Atuneshereza intambara z’umwanzi Satani".

Ni indirimbo yagiye hanze ku wa 05 Werugwe 2024 ndetse yasamiwe hejuru kuko ni indirimbo nziza cyane. Uyu musore agira umwihariko mu ndirimbo ze kuko zerekana urukundo rwa Yesu ndetse n’imirimo nibitangaza agenda akora.

Yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi yagiye afatanya n’abandi bahanzi batandukanye nk’indirimbo yise "Umugambi w’lmana", "Ngewe Yesu yankunze", Elohim", ndetse n’iyo yafatanije na Pastor Ngoga Christophe bise "Azi uko azabigenza". Mu zo yakoze ku giti cye dusangamo "Asante", "Narababariwe" ,"Uwo kwizerwa".

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA YVES RWGASORE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.