Kuri uyu 17 Werugwe ni bwo mu itente rya Camp Kigali abenshi bitabiriye ubutumire bwa Jado Sinza wari umaze iminsi ari kunyura ku bitangazamakuru bitandukanye hirya no hino yamamaza iki gitaramo.
Igitaramo cya Jado Sinza cyiswe "Redemption Live Concert" cyabereye muri Camp Kigali, cyari kiyobowe na kizigenza Neema Marie Jeanne uzwi muri korali lriba ndetse no muri New Melody. Cyaranzwe n’ibyishimo bisendereye ku bantu ibihumbi bitabiriye.
Cyari igitaramo cy’urubuga rw’abahanzi inzovu, ntiwabarondora bose ngo ubarangize. dusangamo nka James Daniella, Aline Gahongayire, Papi Clever & Dorcas, Tracy Agasaro, Gaby Kamanzi, Tonzi, M.Irene manager wa Vestine na Dorcas, Frodouard wa Paradise akaba na Manager wa Divine Nyinawumuntu, n’abandi.
Si abahanzi gusa n’abavugabutumwa bitabiriye ku bwinshi nka Ev. Joselyne Mukatete uzwi muri Holy Nation, Bishop Gafaranga n’umufasha we Annette Murava n’abandi batandukanye barimo n’Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. lsaie Ndayizeye.
Ni igitaramo cyatangiye ku isaha saa kumi n’imwe zirengaho aho cyatangijwe n’amasengesho yinjiza abantu mu gitaramo ndetse umubavu wa mbere wa Stage wumviswe na True Promises aho bahawe indirimbo enye.
Ubwo bari bageze ku ndirimbo ya gatatu "Uhoraho" abari mu ihema bose bahise baguruka buzuye umunezero. Byaje kuba akarusho baririmbye "Ni byiza gukorera lmana". Baje gukurikirwa n’itsinda ry’abaramyi Narada ku isaha ya 6:30. Byari uburyohe, amajwi sinakubwira dore ko bibanze ku ndirimbo z’ikizuru.
Nyuma yaho gato ni bwo umugabo uberewe no gufata micro, Bosco Nshuti yasesekaye kuri Stage abantu bajya ibicu mu ndirimbo enye yahawe zabimburiwe na "Numvise". Yakurikijeho ,"Yarambabariye", "Yanyuzeho" asoreza kuri "Muri Yesu". Yaje gusoza avuga imva n’imvano n’ikibatsi cy’ubucuti afitanye na Jado Sinza.
Jado Sinza yaje guhabwa ikaze, gusa Neema abanza gushimira abafatanyabikorwa bose bagize uruhare muri iki gitaramo cya "Redemption Live Concert" yaba abambitse Jado Sinza, abaririmbyi bafatanya, abakoze decorations, n’itorero rya ADEPR, Jado Sinza abarizwamo.
Ubwo yasesekaraga ku ruhimbi, yari yirimbishije nk’ikigori aririmba "lnkuru y’agakiza", "Yesu warakoze" n’izindi. Yaje gusaba Rev.lsaie Ndayizeye maze azana ifishe yari iriho indirimbo za Jado (Playlist) zihagarariwe na "Inkuru y’agakiza".
Ntibyatinze na Zoravo wo muri Tanzania yari ahasesekaye, byari umunezero n’ibinezaneza gusa aka ya ndirimbo ya Rehema Antoinette, ku bitabiriye iki gitaramo cya Jado Sinza. Hahishuwe ko Zoravo afitanye indirimbo na Jado Sinza.
Redemption Live Concert yitabiriwe n’abakomeye gusa gusa, abanyamakuru bo bari biganje. Gusa byaje kugirwa ibanga rikomeye ubwo M. lrene yinjiraga yinjiranaga n’icyamamare mu bakobwa abereye umujyanama ari we Vestine.
Jado Sinza yakoze igitaramo cyiza cyane
Alice na Frodouard ba Paradise bari bahari 5 kuri 5
Jado Sinza yanditse amateka
Abakunzi b’umuziki babarirwa mu bihubu bitabye karame Jado Sinza