Uko umunsi ushira undi ukaza ni ko abantu barushaho kuba babi bagakora ibyo Imana yanga.
Ngaho abaryamana bahuje ibitsina, abicanyi, abayobya abantu ku mbuga nkoranyambaga bagambiriye kubona amafaranga, abasambanyi, abajura, abafite ivangura ridafite ishingiro,... Ko Imana ibyanga, kuki idakora ibyo yavuze vuba byo kubakuraho?
Imana iracyihanganiye abantu babi kugira ngo bahinduke (Yes 55:7). Nubwo iyi si mbi yamaze gucirwa urubanza, abantu babi bo ntibaracirwa urubanza rwa nyuma. Ariko se bizagendekera bite abantu banga kwatura ngo bihane ku munsi wa nyuma w’urubanza?
Uwiteka yasezeranyije ko azakura ababi ku isi. (Soma muri Zaburi ya 37:10.) Muri iki gihe abantu benshi barishushanya bagakora ibyaha mu ibanga, kandi akenshi ntibabyatura ngo bihane cyangwa ngo babihanirwe (Yobu 21:7, 9).
Bibiliya ivuga ko “amaso yayo ari ku migenzereze y’umuntu, kandi ireba amajya ye yose. Nta mwijima cyangwa igicucu cy’urupfu, aho inkozi z’ibibi zishobora kwihisha” (Yobu 34:21, 22). Nta ho abantu bakwihisha Uwiteka. Nta wushobora kumuryarya kuko abona ibibi byose abantu babi bakora.
Aba bantu babi banga kwihana muri iyi minsi bakigishwa, Imana isezeranya ko bazarimbuka burundu. Fata Bibiliya yawe usome aya magambo ari muri Zaburi 37:12-15, wiyumvire icyo bari kwikururira.
Uwiteka areba mu mutima w’umuntu uwo ari we wese. Kuri we nta muntu ukaze, w’icyamamare, ufite imbaraga cyangwa ubwiza mu maso ye kuburyo yatinya kumugenzura ngo abone ibyo akora n’ibyo atekereza. afite ubushobozi bwo kumenya ukuri ku buryo nta muntu ushobora kumwihisha.
Nudahindura inzira mbi ujya ucamo mu ibanga umenye ko ushobora kuzajya mu mubare w’abazacirwa urubanza nubwo Imana izaca imanza zihuje n’ukuri (1 Samweli 16:7).
Nanone Imana izi ibikorwa byose by’akarengane n’ibindi bibi bikorerwa kuri iyi si, kandi yasezeranyije ko vuba aha ababi bazakurwa mu isi.—Imigani 2:22.
Ese waba uri mu babi bazarimbuka?