× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Apostle Mignonne yasobanuye uko abantu bagaburira Imana mu giterane cya All Women Together 2024’

Category: Ministry  »  August 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Apostle Mignonne yasobanuye uko abantu bagaburira Imana mu giterane cya All Women Together 2024'

Abantu benshi bazi ko Imana ari yo ibagaburira mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri, bakibagirwa ko na yo bashobora kuyigaburira. Apostle Mignonne yasobanuye neza uko buri muntu ashobora kugaburira Imana.

Iyi nyigisho yo kugaburira Imana, Umushumba Mukuru w’Itorero Noble Family Church ryashibutse ku Muryango wa Gikristo udashingiye ku idini cyangwa itorero runaka (kuko ubamo umuntu wese ubyifuza aho yaba asengera hose) witwa Women Foundation Ministries, na wo uhagarariwe n’uyu Apostle Mignonne Alice Kabera, yayigishirije mu mbwirwaruhame ye, mu giterane cy’iminsi ine kiri kubera mu nyubako ya Kigali BK Arena.

Yasobanuye iyi nyigisho nyuma y’igihe kinini yari amaze abyina, aramya Imana, akavuga ko na Yesu ubwe yagiye mu ijuru atigishije ibintu byose (ibi bigaragara muri Yohana ku murongo wa nyuma, aho yanditse ko ibyo Yesu yakoze byose n’ibyo yavuze byose bitari kubona aho byandikwa, kuko isi yari kuzura imizingo y’ibyamwanditsweho), ikaba ari yo mpamvu na we yakoresheje igihe kinini abyina, ahimbaza Imana, mu mwanya yagombaga kwigishamo Ijambo ry’Imana.

Yavuze ko Imana igaburira abantu mu buryo bwose bushoboka kandi bwa buri munsi, bwaba ubw’umwuka cyangwa ubw’umubiri, ariko abantu bo bakaba bayigaburira rimwe na rimwe, mu gihe bayihimbaza baririmba gusa. Yabivuzeho agira ati: “Muzi impamvu mbikoze? Ni uko twebwe Imana itugaburira buri munsi, ariko twe tukaba tuyigaburira mu gihe tuyihimbaza. Ese yakomeza kutugaburira, twe ntitugire icyo tuyigaburira?”

Yashimangiye ko nubwo yamara igihe cye cyo kuvuga no kwigiha Ijambo ry’Imana yiririmbira nta cyo bitwaye, kuko ari uburyo bwiza aba abonye bwo kugaburira Imana kandi akaba yifuza ko abakristo bose babimenya. Yagie ati: “Mureke duhimbaze Imana. Kimwe mu bintu nshaka ko itorero rya gikristo ryamenya, ni uko guhimbaza Imana bifite imbaraga.”

Iki giterane cyaranzwe no kugaburira Imana cyane, ni ukuvuga kuyiramya binyuze mu ndirimbo, kiri kuba ku nshuro ya 12, kandi cyateguwe na Women Foundation Ministries iyobowe na Apotre Mignonne Kabera. Ni we watangije ku mugaragaro iki giterane ngarukamwaka cy’iminsi ine cyiswe “All Women Together” cyitezweho kubakira umugore ubushobozi haba mu buryo bw’umwuka n’umubiri.

Abagera ku 1,286 bo mu bihugu hafi 50, ni bo bitabiriye iki giterane baturutse hanze y’u Rwanda, bakaba barutse mu bihugu bitandukanye ku Isi nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), u Bwongereza, Poland, Kenya, Uganda, Cameroon, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, DRC, Burundi, Canada, Ethiopia, u Bubiligi, Suwede, u Budage;

U Bushinwa, u Butaliyani, Mozambike, Australia, Congo Brazaville, Malawi, Mali, Senegal, Zambia, Austria, Misiri, Gabon, Ghana, u Buyapani. Nigeria, u Burusiya, Togo n’ibindi bihugu. Abaturutse muri ibi bihugu bacumbikiwe i Kgali na Women Foundation Ministries muri Hoteli enye kabone nubwo bafie ubushobozi bwo kwicumbikira.

All Women Together Conference yatangijwe mu mwaka wa 2011. Women Foundation Ministries ni Umuryango wa Gikristo washinzwe na Apôtre Mignonne Kabera Alice mu 2006 wubaka abari n’abategarugori mu nzira z’agakiza, mu mitima no mu buryo bw’ibikorwa bifatika.

Ni uburyohe muri All Women Together 2024

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.