Nubwo benshi mu Banyamerika bizihiza Thanksgiving (Umunsi w’Amashimwe) baboneraho umwanya wo gusangira amafunguro n’imiryango ndetse no kureba imikino ya football, abandi bawizihirije mu nsengero.
Uyu munsi uba buri wa 28 Ugushyingo 2024. Kuri uyu wa Kane, Abanyamerika bose bari mu birori byo kwizihiza no gushimira Imana ku bw’ibyiza yabagejejeho mu bihe byatambutse.
Insengero nyinshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteguye amasengesho kuri uyu munsi wahariwe gushima. Urugero ni Washington National Cathedral iherereye i Washington, D.C., ifite abanyamuryango bagera ku 1,500.
Buri mwaka, uru rusengero rwakira abasaga 500 mu masengesho yo kuri Thanksgiving, nk’uko Kevin Eckstrom, umuvugizi wayo, yabivuze.
Eckstrom yavuze ko amasengesho yo kuri Thanksgiving ari umuco usanzwe. Ati: "Uyu mwaka by’umwihariko, aho ibintu byinshi bisa n’ibyatandukanyije abantu, dufite icyizere ko Thanksgiving ari umwanya wo kubahuza, bakibuka ibyo bashimira Imana. Hari byinshi biduhuza kuruta ibitandukanya, kandi gushima ni kimwe muri ibyo bintu."
Mu mu gace ka Madrid, Maine, ku rusengero rwa Reeds Mill Church, na ho bizihije uyu munsi wahariwe amasengesho umaze imyaka isaga 20 wizihizwa. Virginia Robie, umwe mu bahasengera, yavuze ko amasengesho arangwa no kwatsa amatara ya petrole, kuririmba indirimbo zihimbaza Imana, gusenga, gusoma Ijambo ry’Imana no kumva inyigisho ivuga kuri Yesu ubwe.
Robie yasobanuye ko uru rusengero rwubatswe mu 1892, kandi rukaba rukigaragara neza nko mu bihe byashize. Ati:
"Rutwibutsa ubuzima bworoheje bwo hambere. Ni ahantu heza ho kwizihiriza umunsi wahariwe gushimira Imana, umunsi watangiye kera mu gushaka umudendezo wo gusenga."
Uyu mwaka, inyigisho yateguwe ifite umutwe ugira uti "Yesu Aje Ku Ifunguro rya Nimugoroba" ikaba ishingiye ku nkuru ya Bibiliya y’umusoresha watumiye Yesu gusangira na we, maze nyuma yo guhinduka umwigishwa we agatanga ibyo afite ku bakene.