Niyongira Aimé Lewis uzwi ku izina ry’ ubuhanzi nka Aimé Lewis yateguye igitaramo yise "Wakunzwe rwinshi".
Niyongira Aimé Lewis ni umuramyi ukorera umurimo w’Imana mu itorero ry’Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi rya Galilaya mu Ntara y’Ivugabutumwa ya Kibuye, Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi.
Nyuma y’uko uyu muramyi Aimé Lewis ashyize ahagaragara indirimbo yise "Tonyanza" mu kwezi kwa 11 umwaka ushize wa 2023, kuri uyu 13 Mutarama agiye gutaramira abatuye mu Ntara y’Uburengerazuba mu gitaramo kizabera mu Rusengero rw’Abadiventisiti rwa Galilaya ruri mu Murenge wa Bwishyura.
Uyu muramyi Aimé Lewis mu gutegura iki gitaramo "Wakunzwe Rwinshi" yifuje gufatanya n’abandi bamufasha gukora ivugabutumwa harimo nka "Anointed Group" yo mu Mujyi wa Kigali, "New hope Choir", "Abungeri Family Choir" n’andi makorari yo ku i torero rya Galilaya
Iki gitaramo kandi kikaba kigamije kwibuka ibyiza Imana yakoreye abantu muri uyu mwaka dusoza wa 2023. Aimé Lewis atangaza ko buri muntu uzajya muri iki gitaramo azataha anyuzwe kandi atahanye ibyakiza ubugingo bwe.
Aragira ati “Nifuza ko abakunzi banjye n’abakunzi b’Indirimbo ziramya Imana muri rusange ko bazatera intambwe bakaza tugafatanya gushima Imana ku byo yagiye idukorera bitandukanye tunayishimira ko itwambukije 2023 tukaba tujyeze muri 2024 kuko si kubwo amaboko yacu ahubwo ni uburinzi bwayo”.
Uyu muhanzi amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri eshanu kandi ziranakumdwa zirimo "Iwabo w’Abera", "Tonyanza", "Ukuboko" n’izindi.
Niyongira Aimé Lewis yateguye igitaramo gikomeye yise "Wakunzwe rwinshi".