Ku Cyicaro Gikuru cy’Itorero Angilikani ry’U Rwanda, i Kibagabaga, habereye inama y’Ubuyobozi bwa RIC (Rwanda Inter-Religious Council), ni ukuvuga Ihuriro ry’Impuzamiryango ihuriweho n’amadini, amatorero na Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Iyi nama yabaye ku wa Kabiri tariki ya 3 Ukuboza 2024, iyobowe n’Umuyobozi wayo Archbishop Dr. Mbanda Laurent, Umwepisikopi Mukuru w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, yibanda ku ngingo zitandukanye ndetse zimwe izitangaho umurongo.
Bimwe mu byo Inama yizeho ikanabitangaho umurongo:
– Ikibazo cy’inyigisho z’ubuyobe;
– Ikibazo cy’ahantu hasengerwa hadakwiriye harimo ubuvumo, mu misozi...;
– Ikibazo cy’abiyita abahanuzi;
– Ikibazo cy’amazina n’inyito z’abayobozi b’amadini n’amatorero, aho usanga umuntu atangira gukora, ugasanga yihaye inyito/title n’ibindi bigenda byangiza isura y’Iyobokamana mu Gihugu cyacu
Abagize Inama y’Ubuyobozi, bihaye umukoro wo gusesengura ibi bibazo, bigashyirwa mu nyandiko zizaganirwaho mu gihe cya vuba, kugira ngo hatangwe imirongo izaganirwaho mu nama izahuza abayobozi b’amadini, amatorero na Kiliziya iteganyijwe kuba mu gihe cya vuba.
Hagati aho, hemejwe ko amadini n’amatorero atangira kwamagana abiyitirira bagakwirakwiza inyigisho z’ibinyoma, bitwaje itorero, idini runaka cyangwa inyito z’inzego z’ubuyobozi.
Ibi bigakorwa hibutswa ko buri torero, idini na Kiliziya byemewe mu Rwanda rifite umuvugizi waryo,kandi ko ubutumwa bwose ryashaka gutambutsa bafite inzira bunyuramo.
Abari mu Nama bongeye kwibutswa ubutumwa bukubiye muri “Musanze Declaration” yabaye ku wa 11 Kamena 2014, aho buri torero, idini na Kiliziya byiyemeje kugira uruhare mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.