× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abasirikare 4 ba Yesu bahuje amaboko bagiye gutigisa Kigali muri "Ica Inzira Live Concert"

Category: Artists  »  4 months ago »  Alice Uwiduhaye

Abasirikare 4 ba Yesu bahuje amaboko bagiye gutigisa Kigali muri "Ica Inzira Live Concert"

Kuri uyu wa 18 Gashyantare 2024, Kicukiro kuri New Life Bible Church hagiye kubera ibitangaza mu gitaramo cyateguwe na Christophe Ndayishimiye usengera mu itorero rya God’s able kiswe "Ica inzira live concert".

Ni igitaramo kizitabirwamo n’abahanzi b’ibyampamare bafite igikundiro biyemeje kuba abasirikare ba Yesu aho rukomeye hose baraseruka abo nta bandi ni Nshuti Bosco, Prosper Nkomezi, lrimbere Jean Christian.

Mu kiganiro Christophe Ndayishimiye yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko nta mpungenge afite ko igitaramo kizagenda neza cyane. Avuga ko impamvu yahisemo Aristide ngo amufashe mu mitegurire y’igitaramo ari intandaro yo kuba ari umwe mu bantu basobanukiwe n’umuhamagaro we akaba ari mwene wabo ndetse akaba anasobanukiwe cyane n’imitegurire y’ibitaramo.

Esca Fifi yamubajije igihe yumva azategura igitaramo kiremereye nko muri BK Arena maze mu bisubizo by’ubwenge, yasubije ko agendera ku isaha y’Imana. Yongeyeho ko Imana ariyo yabishatse.

Uyu muhanzi Christophe yatojwe na Appolonaire yakuze asengana nawe ku rusengero rumwe. Yavuze ko Appolonaire yakabaye aririmba muri iki gitaramo ariko byahindutse ku munota wa nyuma.

Yanavuze ku masomo yigira kuri Nshuti Bosco ko ari inshuti ye, akijijwe kandi baririmba ubutumwa bumwe "Umusaraba n’amaraso ya Yesu". Yakomereje kuri Prosper Nkomezi, avuga ko yamwigishije kwegera Imana ndetse ko amufata nk’umuvandimwe

Naho Christian yavuze ko babana kurusha abavandimwe be. Yongeyeho ko bafatanya mu myandikire y’indirimbo ndetse akanamuba hafi mu mitegurire y’iki gitaramo. Yavuze ko kandi muri iyi Concert ’lca inzira live Concert " azamurika izindi ndirimbo ziri live.

Yavuze ko kandi Izina ry’iki gitaramo ashaka kwerekana ko ahatari inzira Imana ibasha kuyica haba ahagararagara nk’ ubutayu). lbi Kandi yabihuje n’indirimbo ya 1 yahimbye bitewe n’ikibazo gikomeye yararimo.

Prosper Nkomezi nawe yavuze ko Christophe afite impano Kandi Ari umuririmbyi mwiza ariyo mpamvu yahisemo kumushyigikira anakangurira abantu kuzamushyigikira.

Christian Iherambere na we ati: "Nishimira umutima we, afite umutima nkunda". Yavuze ko Christophe yamubwiye ko Imana yamwemereye.

Aristide na we wabanje gushimira itangazamakuru yavuze ko iyo ataba mu bintu bya Christophe yari kwigaya. Yunzemo ko muri iyi concert biteganyijwe ko abantu bazahabwa umuziki mwiza.

Yaba ari igihombo kinini ubaye uri mu mugi wa Kigali ntuboneke muri ibi bihe.

Umuramyi Christophe Ndayishimiye akomeje imyiteguro y’igitaramo cyiswe "Icinzira live Concert". Ni igitaramo gikomeye kizabera kuri New Life Bible Church kuri iki cyumweru.

Iki gitaramo kiraba kuri iki cyumweru

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.