Mu gihe nakoraga mediation mbaza Imana uko umuhanda wo muri 2023 uzaba umeze n’amakuru abawunyuramo bagomba kumenya (useful traffic information for 2023’s passengers), nabashije kumenya ibintu byinshi birimo ibi Bintu 8:
1. Yesu Kristo azakomeza kuba ku Ngoma kandi azakorera mu butware n’ububasha asanganywe (Ibyah. 17:14)
2. Bibiliya izakomeza kuba igitabo umunyabwenge azashakiramo ibisubizo ku bibazo byose bizitokeza muri 2022 (Yosuwa 1:8);
3. Amasengesho y’abera azakomeza gukora mu gihe cyose uyakoresha azasaba mu izina rya Kristo Yesu (Yoh 14:13);
4. Umwuka Wera azakomeza kubana n’abera (Yoh. 14:18) kandi azakorera mu mbaraga ze z’ikirenga (Luka 24:49) asanzwe akoresha;
5. Yesu azakomeza gukunda abamwizeye (Yoh 6:39)kd azababa hafi cyane (Guteg. 31:6-8)anabarwaniririre (Kuva 14:14);
6. Ubutumwa bwiza bw’agakiza kabonekerwa muri Yesu buzakomeza kuvugwa ku Isi yose kandi (Mat. 24:14) uzambaza izina ry’Imana azakizwa (Rom. 10:13);
7. Satani n’ingabo ze n’abambari be batsembye ko muri uriya mwaka bazarushaho kwanga no gutsikamira abizeye Yesu (Yoh 16:33) ariko Umwuka amaze kumpumuriza ngo mbwire abizera aho bari hose ngo bahumure Imigambi ya Satani n’abo bafatanije ntacyo izageraho.
Kristo wamutsinze kuva wa munsi i Golgotha ntaho yagiye. Muri 2023, Intego ya Kristo iracyari ya yindi: kumaraho imirimo ya Satani (1 Yoh. 3:8);
8. Abarize bose muri 2022 bazahozwa (Mat. 5:4). Abanyazwe bazashumbushwa (Yoheli 2:25); Abarenganye barahiriwe kuko bazarenganurwa (Mat. 5:10). Imana izaba hafi y’abasuzuguwe kugirango ibubahishe (Zab 34:18).
Uko ngenda menya andi makuru nzagenda nyabagezaho.
Umwaka mushya muhire wa 2023.
©️📩Devotion posted by Dr.Fidele Masengo, The CityLight
Foursquare Gospel Church