Isuzume utaba uri mu batemera ko Yesu Kristo yabayeho mu buzima buzira icyaha kuko ubuhakanyi bureze muri iyi minsi ya nyuma.
Abashakasi bo muri Culture Research Center baturuka Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagaragaza ko kuva icyorezo cya korana virusi cyatera mu 2020, abemera ko Yesu Kristo yabayeho mu buzima buzima buzira icyaha bagabanutse kandi ko ubwitabire bw’abantu bajya gusenga mu nsengero ari Miliyoni 15, zigabanukaho buri icyumweru.
Mu nkuru dukesha ikinyamakuru The Christian Post yanditswe n’umunyamakuru w’umusesenguzi akaba n’umushakashatsi, Leonardo Blair, ivuga ko kuba Yesu Kristo afatwa nk’utarigeza akora icyaha ni ifatizo ry’abizera, kuko iyo aza kuba umunyabyaha ntabwo yari kugira ububasha bwo gukuraho icyaha.
Umwe mu bahoze ari umushakashakatsi Barna yavuze ko impamvu umubare munini w’abakriso ku Isi barimo guhindura imyizerere bagatangira kwizera ko Yesu Kristo atabaye mu buzima buzira icyaka ubwo yari ku Isi, biterwa n’ibintu binyuranye birimo imihindagurikire y’ubuzima bwa muntu.
Aragira ati "Ibijyanye n’imyizerere ya muntu bihindagurika akenshi bitewe n’abagezweho, icyorezo cyari ikiza ku isi, byazanye n’impinduka mu myizerere itari yitezwe, ingaruka zigaragarira mu mitekerereze, no mu myifatire, ibi bigaterwa n’igabanuka ry’ubukungu, imibereho nayo itoroshye na politike za leta zihindagurika".