Umuryango wa AJEMEL (Association de la Jeunesse Estudiantine Methodist Libre), ukorera muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye, wateguye igikorwa ngarukamwaka cya ’Garuka Ushime’.
AJEMEL ni Umuryango w’Abanyeshuri b’abametodisite basengera muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye. Uyu Muryango umaze igihe kitari gito ukorera muri Kaminuza, kandi buri mwaka ukora igiterane kiwusoza.
Ni muri urwo rwego bateguye igiterane kizaba mu mpera z’uyu mwaka wa 2023 kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti: “Garuka Ushime.” Tariki 02-03 Ukuboza 2023 nibwo iki giterane (concert) cya AJEMEL kizaba.
Gishingiye ku magambo y’igitabo cy’Umuhanuzi Yesaya mu gice cya 63:7. Hagira hati: “Nzajya nogeza ibyo Uwiteka yangiriye neza n’ishimwe rye.” Kizaba mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza, guhera ku wa Gatandatu ku itariki 2 kugeza ku Cyumweru ku itariki 3.
Ku wa Gatandatu kizatangira kuva saa munani z’amanywa zuzuye (14h00) kigeze saa kumi n’ebyiri zuzuye (18h00). Ku Cyumweru ho kizatangira kuva saa munani n’igice z’amanywa (14h30) kigeze saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30).
Kizabera muri Sitade ya Kaminuza ishami rya Huye kandi amarembo azaba afunguye Ku wo ari we wese. Kwinjira ni ubuntu nta tike isabwa kugira ngo uhagere kuko n’Ubuyobozi bwa Kaminuza bwabimenyeshejwe.
Kizaba kirimo amakorari menshi azaririmba mu byiciro bitandukanye. Ayo ni Korari Bethel, Korari Shalom Worship Team, Korari True Promises, Korari Enihakore na korari y’uyu muryango wa AJEMEL kugeza ubu yitwa La Bonne Nouvelle.
Hazaba hari abavugabutumwa batandukanye babiri muri bo akaba ari Pasiteri Rubare ari na we uzaba agihagarariye n’Umuvugabutumwa N. Félicien.
Abanyeshuri ndetse n’abandi bakristo basengera muri Methodist ubu imyiteguro bayigeze kure. Nawe utari umuyoboke w’iryo torero wazahagera niba ukunda Ijambo ry’Imana Bibiliya kuko ibizabavugirwa ni ho bizaba bishingiye. “Garuka ushime” Ntazabe ari wowe ubura gushimira Imana.
Paradise.rw twavuganye n’umwe mu bayobozi ba AJEMEL, Niyomugabo Felecien, mu magambo ye agira ati: "Icyo nababwira gishingiye ku ntego iboneka muri Yesaya 63:7. Imana itugirira byinshi bitangaje ni byiza ko dusubiza amaso inyuma tukayishimira kandi Byose twifuza byose Niyo ibasha kubiduha binyuze muri kristo Yesu".
Iki giterane kizamara iminsi ibiri kikazabera ku kibuga (stadium) cya Kaminuza kikazajya gitangira ku isaha ya 14:00-17:00 z’umugoroba.
’Garuka Ushime’ yo mu bihe byashize yatumiwemo abakozi b’Imana basizwe
’Garuka Ushime’ y’uyu mwaka izaba ari umuriro