Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Rev Isaie Ndayizeye, yaganiriye n’urubyiruko 40 rwo mu Itorero ADEPR rwaturutse mu Ndembo zose ruri kwitabira inama mpuzamahanga y’urubyiruko, "YouthConnekt Africa Summit" iri kubera mu Rwanda muri BK Arena.
Kuwa Kane tariki 13 Ukwakira 2022 ku munsi wa mbere wa YouthConnekt2020, ni bwo Rev Ndayizeye yaganiriye n’urubyiruko rwo mu Itorero ayobora rya ADEPR. Yabashimiye imyitwarire yabo myiza yanatumye igihugu kibagirira icyizere anabereka uruhare bafite rukomeye mu cyerekezo cy’Itorero ADEPR.
Uru rubyiruko rwashimiye Umushumba Mukuru impinduka Itorero ryakoze zirimo guha agaciro abato. Bamushimiye by’umwihariko umwanya yabahaye wo kuganira na bo bamusezeranya kutazatezuka mu kubaka Itorero n’Igihugu cy’u Rwanda.
"YouthConnekt2022" iri kubera i Kigali muri BK Arena kuva tariki 13 Ukwakira 2022 kugeza ku wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022. Ni inama ibaye ku nshuro ya gatanu (5), ikaba yaritabiriwe n’urubyiruko rurenga ibihumbi icyenda (9) rwaturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika no ku yindi migabane.
Urubyiruko rwitabiriye iyi nama rwaturutse mu bihugu nk’u Rwanda, Uganda, Chad, Cameroon, Congo Brazaville, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Nigeria, Somalia, Senegal, n’ibindi. Insanganyamatsiko y’iyi nama yubakiye ku gushyigikira urubyiruko mu ishoramari. Iragira iti “’Accelerating Investments in Youtrh "Resilient Youth, Resilient Africa."
Urubyiruko 40 rwo muri ADEPR ruri kwitabira YouthConnekt
YouthConnekt2022 yaritabiriwe cyane