× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

lsomo wakura ku Mwamikazi Esiteri ku bakobwa n’abagore

Category: Sermons  »  November 2023 »  Alice Uwiduhaye

lsomo wakura ku Mwamikazi Esiteri ku bakobwa n'abagore

Esiteri yari Umuyahudikazi kandi Umwami Ahasuwerusi, yaramutoranyije ngo abe umwamikazi.

Ababyeyi ba Esiteri bapfuye akiri muto, maze arerwa na Moridekayi. Ahasuwerusi, umwami w’u Buperesi, yari afite ingoro i Shushani, Moridekayi akaba yari umwe mu bagaragu be.

Umunsi umwe, umwamikazi Vashiti yasuzuguye umwami, bituma umwami ashaka undi mugore wo kuba umwamikazi mu cyimbo cye. Ese waba uzi uwo yahisemo?

Yahisemo umukobwa mwiza cyane witwaga Esiteri,Kuko ntiyigeze ashaka ubwiza nk’ uko abandi bakobwa babigenje bihindura auko bameze Kandi yagendanaga n’lmana ye.

Uyu mwamikazi Esiteri yakoresheje ububasha yari afite atuma ubwoko bwe budatsembwa. Yamenye ko hari haciwe iteka ryo kwica Abayahudi bose bo mu Bwami bw’u Buperesi.

Uwo mugambi mubisha wari wacuzwe na Hamani, wari minisitiri w’intebe (Esiteri 3:13-15; 4:1, 5). Esiteri yemeye guhara amagara ye, abwira Umwami Ahasuwerusi iby’uwo mugambi mubisha wari wacuzwe.

Ibyo byose yabifashijwemo na mubyara we witwaga Moridekayi (Esiteri 4:10-16; 7:1-10). Ahasuwerusi yaburijemo uwo mugambi, maze yemera ko Esiteri na Moridekayi baca irindi teka ry’uko Abayahudi bagomba kwirwanaho. Abayahudi banesheje abanzi babo.—Esiteri 8:5-11; 9:16, 17.

Umwamikazi Esiteri yadusigiye urugero rwiza rwo kugira ubutwari, kwicisha bugufi no kwiyoroshya (Zaburi 31:24; Abafilipi 2:3).

Nubwo yari mwiza kandi afite umwanya ukomeye, yagishaga inama kandi agasaba abandi ko bamufasha.

Igihe yavugishaga umugabo we yaranzwe n’ubushishozi, kubaha kandi avuga adaca ku ruhande. Igihe Abayahudi bari bugarijwe n’akaga, yagize ubutwari avuga ko na we yari Umuyahudi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.