× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yabaye umuhanzi w’umwaka! lbyihariye kuri Bosco Nshuti womoye imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo ze

Category: Ministry  »  October 2023 »  Alice Uwiduhaye

Yabaye umuhanzi w'umwaka! lbyihariye kuri Bosco Nshuti womoye imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo ze

Umuhanzi Bosco Nshuti akorera ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo mu itorero rya ADEPR, Umudugudu wa Kumukenke muri Paruwasi Gasave. Si ibyo gusa kandi Bosco Nshuti ari mu bahanzi bafite izina rikomeye cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Bosco Nshuti ni umuramyi, umuyobozi wa Korali, umuhimbyi, umucuranzi, ukomoka i Kigali, mu Rwanda. Kuva akiri muto, yashakaga guhuza abantu kugira ngo babone ubusobanuro nyabwo bwo gusenga no kwibonera impinduka mu buzima mu gihe bahaye Uwiteka byose.

Umuramyi Nshuti Bosco ari mu bakunzwe cyane muri iyi minsi, ukaba ubibonera ku butumire ahabwa umunsi ku wundi bw’ibitaramo binyurane. Si iby’ubu gusa ahubwo anafite igihembo cya Groove Awards Rwanda, aho yegukanye icy’umuhanzi w’umwaka muri 2018.

Yakomeje gukora cyane maze ku wa 30 Ukwakira 2022, akora igitaramo gikomeye yise ’Unconditional Live Live Worship Concet’ cyabereye muri Camp Kigali. Umwaka ushize ni bwo yahishuye umukobwa yihebeye ariwe Vannessa maze bahita banasezerana imbere y’Imana.

Nshuti Bosco kandi aherutse gukora igitaramo cy’imbaturamugabo cyabereye i Huye muri kaminuza y’u Rwanda aho cyari gifite intego igira iti "Nimuguma mu ijambo ryanjye muzaba abigishwa nyakuri, namwe muzamenya ukuri kandi ukuri niko kuzababatura".

Uyu muramyi yagiye akora ibitaramo byinshi bitandukanye kandi akundwa n’abategera ugutwi ibihangano bye kuko byuzuye ubuhanga buhanitse

Bosco Nshuti azwi mu ndirimbo "Ibyo ntunze"," yakunzwe bihebuje", "Umutima", "Utuma nishima", "Ngoswe n’ingabo", "Uranyumva", "Ntacyantandukanya", "Nzamuzura", "Ni wowe", "Dushimire", "Isaha y’Imana" na "Ni muri Yesu" ndetse n’izindi.

Bosco Nshuti arakunzwe cyane muri iyi minsi

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NUMVISE" YA BOSCO NSHUTI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.