× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Vestine na Dorcas banyomoje ikinyoma cy’uko babuze amafaranga abasubiza ku ishuri basabwa kumenyesha MTN na Polisi

Category: Entertainment  »  January 2023 »  Sarah Umutoni

Vestine na Dorcas banyomoje ikinyoma cy'uko babuze amafaranga abasubiza ku ishuri basabwa kumenyesha MTN na Polisi

Nyuma y’igihuha kivuga ko Vestine na Dorcas babuze amafaranga abajyana ku ishuri, mu gihe cya nyacyo aba bahanzikazi banyomoje aya makuru yari yaciye igikuba mu bakunzi babo.

Umuntu utaramenyekana yahimbye amakuru y’uko Vestine na Dorcas bakeneye amafaranga abasubiza ku ishuri. Yatanze Code inyuzwaho inkunga yo gufasha aba bahanzikazi kuko ngo bakiri mu rugo iwabo babuze amafaranga yo kujya ku ishuri, kandi nyamara ibi byose ni ibyo yahimbye.

Yafashe ifoto y’aba baririmbyi bambaye imyenda y’ishuri, ayifashisha mu gucura itangazo ry’ikinyoma. Umutwe w’iri tangazo uranditse uti: "Momo code: 275305 Irene M". Munsi y’ayo magambo yanditse ati "Code yo gufasha abana bacu Vestine na Dorcas bajye kwiga. Kugeza ubu ntibaragnda, murakoze".

Vestine na Dorcas bakibona aya makuru y’ikinyoma bahise bayanyomoza. Mu butumwa banyujije ku rukuta rwabo rwa Instagam, bafashe iyo foto bayiherekeresha ubutumwa buvuga ngo "Fake news" mu kinyarwanda wavuga ko banditse ngo "Amakuru y’ibinyoma".

Irene Murindahabi nyiri MIE Empire ireberera inyungu aba bahanzikazi, nawe yanditse nk’ibyo aba bahanzikazi banditse kuri Instagram. Murungi Sabin nyiri Isimbi Tv yahise abwira M. Irene ko yajya kuri MTN ati "Gana MTN igufashe kumenya nyiri iyi code. Ibi ni ubujura bubi kandi bwanduza izina ryawe Murodeka".

Uwitwa Alpha ati "Morodeka, Polisi ifatanyije na MTN izina ryawe ryahanagurwa hakamenyekana icyari kigambiriwe bijyemo". Undi ati "Amafaranga bafite natwe yatwigisha twese". Undi ati ’Nonese kuki utabikurikirana bagafungwa". Undi ati "Ikirenze ni ukuntu code ibaruye kuri Irene, ba bajura bakoze akanama".

Ishimwe ati "Ntimukifashishe ifoto y’abana mubeshya, iwabo ni abakire ndabazi bafite n’abo barera kandi bose bagiyeyo [ku ishuri]". Umuramyi Gakwaya Dan ati "Ibaze ariko babuze amafaranga yo kujya ku ishuri! Irene twakujugunya hanze y’isi".

Havigimana usa nk’aho atari yabonye amagambo yanditswe munsi y’ifoto, yagize ati "Nonese amafaranga twabonye Miliyoni 8 zo mu gitaramo byakozwe ejobundi zirashize, biga ku mugabane w’uburayi se?". Bruce ati ’Mbega iharabika, kbsa ibi bireze Irene tebuka batarangiza izina ryawe nabi cyane".

Paradise yagerageje kumenya nyiri iyi code, isanga ibaruwe ku muntu witwa Irene. Nyamara uwatanze iri tangazo ry’ikinyoma we yavuze ko iyi code yanditse mu mazina Irene M [amazina ahuye n’ay’umujyanama wa Vestine na Dorcas]. Yashyize inyuguti ya M kugira ngo bihure neza.

Gusa birashokoka ko yaba ari undi muntu witwa Irene ariko akagira irindi zina ridatangizwa n’inyuguti ya M na cyane ko kuri Mobile Money bakwereka gusa izina rimwe rya nyiri code ko ari Irene.

Icyakora MTN yo izi neza amazina yose n’uwahimbye aya makuru ndetse n’aho atuye harazwi, ingendo akora buri saha, abo ahamagara bose,..ni amakuru abitswe neza cyane i Nyarutarama ku cyicaro gikuru cya MTN.

Igihe Vestine na Dorcas bakwiyambaza MTN cyangwa RIB, nta kabuza bahita bamenya uwatangaje iki kinyoma gisebya izina ryabo na cyane ko baherutse guterwa inkunga ikomeye n’abakunzi babo mu gitaramo gikomeye bakoze kuwa 24.12.2022 bahagabwa agera kuri Miliyoni 15 Frw.

Kamikazi Dorcas na Ishimwe Vestine, abahanzikazi bakiri bato bakomoka i Musanze, mu gitaramo cyabo cya mbere bise "Nahawe Ijambo Live Concert" bakoreye muri Kigali, beretswe urukundo rwinshi bahabwa 15,245,000 Frw n’abantu batandukanye bishimira ibihangano byabo.

Ni igitaramo kitabiriwe n’abantu b’amazina aremereye nka Ingabire Marie Immaculée, Chris Eazy, Niyo Bosco, Miss Muyango Claudine, Muyoboke Alex, Coach Gaël, Isimbi Alliah Cool, Dj Phil Peter, Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya, Bishop Dr Masengo Fidele n’umufasha we Pastor Solange Masengo, Apôtre Alice Mignone Kabera wabwirije muri iki gitaramo n’abandi.

Ni ibinyoma - Vestine na Dorcas ndetse na M Irene niko batangaje

Amakuru ahari ni uko aba bamaze kugera ku ishuri

Bakunzwe cyane mu ndirimbo "Nahawe Ijambo"

Baherutse gukora igitaramo gikomeye

Igitaramo cyabo kitabiriwe n’abantu ibihumbi

Bashimiye cyane Niyo Bosco

Bashimiye cyane umubyeyi wabo

Bakoze igitaramo cy’amateka

RYOHERWA N’INDIRIMBO YABO NSHYA YANDITSWE NA DANNY MUTABAZI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.