× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuririmbyi wa Betania imfura mu makorali ya ADEPR yashinze urugo - PHOTOS

Category: Love  »  March 2023 »  Pastor Rugamba Erneste

Umuririmbyi wa Betania imfura mu makorali ya ADEPR yashinze urugo - PHOTOS

Iyo uvuze korari Betania ya ADEPR Gihundwe uhita wumva aho inkomoko ya Pantekote mu Rwanda, aho abatangiranye nayo hafi ya bose barashaje abandi baratabarutse.

Amakuru Paradise.rw icyesha umwe mu bakristo b’i Gihundwe mu Karere ka Rusizi ni uko umuririmbyi wa Bethania choir yakoze ubukwe butangaje nk’uko bigaragara mu mafoto twabashije kubona.

Abakoze ubukwe ni Sibomana Pascal umuririmbyi wa Korari Betania ya ADEPR Paruwase ya Gihundwe wasezeranye na Uwamahoro Angelique kubana akaramata nk’uko Ijambo ry’Imana ribisaba.

Ejo kuwa Gatanu ni bwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa, wabereye mu Kagari ka Rugabano mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka i Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba.

Uyu munsi kuwa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023 habaye umuhango wo gusezerana mu rusengero. Paradise.rw, yifurije aba bombi urugo ruhire, bazabyare hungu na kobwa bazahorane amata ku ruhimbi.

Bakoze ubukwe buryoheye ijisho

Bari baberewe cyane

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo basezeranye imbere y’Imana

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.